Abanyarwanda batahuka mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Kongo bavuga ko basizeyo abandi banyarwanda kandi badafite amakuru yabafasha gutaha, bagahamagarira abafite imiryango yabo kubashishikariza gutaha kuko basanga mu Rwanda ari heza nta mpamvu yo kuguma mu buhunzi.
Habimana Bahenda Joseph wari usanzwe aba muri Nyatura, umutwe witwaza intwaro mu mujyepfo ya Kivu avuga ko aho yari asanzwe aba hitwa Bishaka Kalehe hakiri abanyarwanda benshi kandi bibera mu mashyamba batazi amakuru y’u Rwanda kuburyo babonye ababashishikariza gutaha bagaruka mu gihugu cyabo.

Nyiransabimana Zawadi yashoboye gutahukana umwana umwe abandi ababyeyi be banze ko abatahana mu Rwanda
Nyiransabimana Zawadi wari usanzwe nawe aba Kalehe avuga ko yatahanye umwana yonsa gusa kuko abana bakuru ababyeyi be banze ko abatahana bavuga ko bagiye gupfa.
Akigera mu karere ka Rubavu yadutangarije ko nubwo ataragera mu rugo aho avuka mu murenge wa Nyamyumba ubu, avuga ko yasanze u Rwanda ari rwiza kandi abona hatekanye akifuza ko n’abandi banyarwanda asize mu mashyamba bataha.
Nyiransabimana abajijwe niba Atari azi amakuru yo mu Rwanda avuga ko aho yari atuye abanyekongo babana batemera ko abanyarwanda bumva amaradiyo yo mu Rwanda n’uyifunguye bamusaba kuyifunga, naho impamvu yatumye bataha ngo ni umuvandimwe wabahamagaye kuri telefoni ababwira ko yatashye agasanga mu Rwanda ari amahoro nabo abashishikariza gutaha.
Nyiransabimana avuga ko ikindi kibuza abanyarwanda gutaha ari amakuru bahabwa n’abanyekongo baza mu Rwanda bababwira ko basanze ari habi, ubundi hakaba n’amakuru y’abarwanyi ba FDLR bavuga ko bagiye gutera bigatuma abari mu buhungiro babugumamo.
Nyiransabimana avuga ko namara kugera mu rugo azahita ajya kuzana abana be ndetse ajye kuzana n’abandi banyarwanda basigayeyo banze gutaha kubera ubwoba, akavuga ko n’abandi bafite abanyarwanda bari mu buhungiro muri Kongo bakwiye kujya kubazana bakava mu buzima bubi barimo.
Cyakora ngo hari n’abafite imiryango mu mashyamba ya Kongo bababuza gutaha kugira ngo bagumane imitungo yabo mu Rwanda, aho babaca intege bababwira ko mu Rwanda batahashobora kubera gahunda zashyizweho zitwa KIST, ULK, ubwisungane mu kwivuza n’agaciro.