Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Mutendeli: Kwibuka nyako ni ukwibuka wiyubaka mu mutima-Padiri Viateur

$
0
0

Nyuma y’aho abakirisitu yayoboraga ari padiri mukuru wa paruwase Bare iri mu mu renge wa mutendeli, akarere ka Ngoma  bamwiciye abakiristu bagenzi babo imbere, padiri Bizimana Viateur abona ko kwibuka nyako gushingiye ku kwiyubaka mu mutima.

m_Kwibuka nyako ni ukwibuka wiyubaka mu mutima-Padiri Viateur

urwibutso rwa mutendeli

Padiri Viateur yarokoye abatutsi bagera kuri 20 yari yahishe mu macumbi y’abapadiri, nubwo avuga ko ababazwa n’abandi benshi biciwe mu kiriziya abyirebera bicwa n’abakiristu bagenzi babo.

Akomoza kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo yatangaga ubuhamya mu muhango wo kwibuka abatutsi biciwe muri kiliziya ya Paruwase ya Bare, Padiri Viateur yavuze ko ibyo yabonye bidasanzwe.

Kubijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2014 yo kwibuka Jenoside ikangurira abantu kwibuka biyubaka, Padiri yashimangiye ukwiyubaka nyako kwatuma jenoside itongera kuba ari ugushingiye ku mutima wiyubaka uva mu kibi ugana icyiza.

Yagize ati ”Ari ukwiyubaka ko kubaka amazu n’ibindi bikorwa gusa n’ubundi twakongera tukabisenya kuko nubundi byarasenywe muri Jenoside, ukwiyubaka nyako ni ukwiyubaka ku mutima uva mu kibi ugana ku cyiza abantu bakamenya Imana nyabyo.”

Mu bundi buhamya bwatanzwe na Vestine wari umwana mugihe cya Jenoside  warokokeye  kuri iyi paruwase ahishwe n’uyu mu padiri, yavuze inzira ndende y’umusaraba yanyuzemo ndetse n’uburyo ashima Imana yamurokoye ndetse n’ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi  zabatabaye none bakaba bariho kandi bakomeye.

Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabinjiza mu macakubili kuko ariyo yazanye ubugome bw’indengakamere bwagejeje kuri Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma, ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence yashimye ko abarokotse Jenoside muri uyu murenge wa Mutendeli ndetse n’ahandi mu karere ka Ngoma, bataheranwe n’agahinda ahubwo ngo bakomeje kwiteza imbere biyubaka bakunda igihugu banagikorera.

Yagize ati ”Turashima ko nubwo mwaciye mu mateka akomeye cyane mwabashije no kudaheranwa n’agahinda none ubu mukaba mumaze kwiteza imbere abandi ari abayobozi bakorera abanyarwanda kandi bakabayobora neza.”

Abatuye umurenge wa Mutendeli bashimwe mu gikorwa cyo kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside bageze kure aho bamaze kurusakara maze bashimwa uburyo bitanga mu byo baba biyemeje.

Uru rwibutso  rushyinguwemo abatutsi bazize Jenoside mu 1994 nkuko byavuzwe ngo rusigaje imirimo irimo gufata amazi aruvaho hubakwa ibigega biyafata, kubakira imva n’amakaro ndetse n’indi mirimo yatanzweho ibyivuzo n’abari baje kuhibukira bahafite ababo bahashyinguye. urwibutso rwa jenoside rwa mutendeli rushyinguyemo imibiri  y’abatusti igera kuri 4150


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles