Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rulindo: hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano.

$
0
0

m_hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21/4/2014, mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo hateraniye inama yaguye y’akarere, inama yari igamije kunoza ingamba zidasanzwe mu kubungabunga umutekano w’aka karere n’uw’igihugu cyose muri rusange.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bakozi b’akarere, abayobozi b’imirenge, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo  supertendent Musangwa Marc   n’umuyobozi w’ingabo muri Brigade ya 408 jean damascene Sekamana, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje byinshi mu bikunze guhungabanya umutekano muri aka karere, hafatwa n’ingamba zo kubikumira, binyuze mu bufatanye bw’inzego zose uhereye ku rwego rw’umudugudu ukageza ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi w’akarere, Kangwagye yasabye abayobozi kumenyana hagati yabo no kumenya uburyo babana mu rwego rwo kudaha urwaho uwaba ashaka guhungabanya umutekano anyuze mu bayobozi nk’uko bimaze iminsi bivugwa muri iyi ntara y’amajyaruru.

Muri iyi nama hagarutswe ku bayobozi biga mu bihugu by’ibituranya bya RDC na Uganda,  yababwiye abayobozi ko nta muyobozi wemerewe kwiga muri ibi bihugu, kandi ko n’abaturage babyigamo hagomba kumenyekana koko niba baba bagiye kwiga, cyangwa nta bindi bikorwa byo guhungabanya umutekano  baba bagiyemo.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba banasabwe kumenya abaturage bakora mu tuzi dutandukanye hirya no hino mu karere bahembwa, uburyo bahembwa n’icyakorwa ngo amafaranga bahembwa arusheho kuba yabagirira akamaro.

Havuzwe kandi cyane ikijyanye n’ukuntu hari bamwe mu bakozi bahemberwa mu ntoki, kandi bisabwa ko bahemberwa mu mabanki nka sacco ngo kuko ari bwo aya mafaranga bahembwa abasha kubagirira akamaro.

Urugero rwatanzwe ni nk’aho hari bamwe mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahemberwa mu ntoki, kandi bagahemberwa imbere y’utubari aho byagaragajwe ko hari  bamwe bayasiga aho.

Ikindi ngo ni uko usanga nta bwishingizi bamwe baba bafite, kimwe  n’ibikoresho bihagije.

Abayobozi b’imirenge icukurwamo amabuye y’agaciro cyane cyane umurenge wa Murambi na Masoro, basabwe gukurikirana ibi bibazo by’abakozi bigakemuka vuba na bwangu, ngo kuko biri mu bihungabanya umutekano.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>