Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage birinde icyatuma bagirana amakimbirane n’abanyekongo- Lieutenant Colonel Masumbuko.

$
0
0

m NyamashekeDist 300x174 Rwanda | Nyamasheke: Abaturage birinde icyatuma bagirana amakimbirane n’abanyekongo  Lieutenant Colonel Masumbuko.Umuyobozi w’ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Lieutenant Colonel Masumbuko arasaba abaturage kwirinda icyatuma bagirana amakimbirane n’ibibazo hagati yabo n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), mu rwego rwo kwirinda ko hari icyuho baharabika u Rwanda bababonaho.

Ibi Lt. Col Masumbuko yabivuze mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/08/2012.

Muri iyi nama, Masumbuko yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uri muri RDC ndetse n’uburyo u Rwanda rukomeje guharabikwa rushinjwa kuba inyuma y’uwo mutekano muke.

Yaboneyeho n’umwanya wo kubabwira ko ubuyobozi bw’igihugu buri gukora ibishoboka byose ngo bugaragaze ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite mu bibazo bya RDC, asaba abitabiriye iyo nama ko nabo begera abaturage bakasobanurira ukuri bityo bagatuza bagakora imirimo yabo bakiteza imbere.

Bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze iperereza byerekana ko u Rwanda ruri inyuma y’umutekano muke muri RDC, bivugwa ko rufasha umutwe wa M23 biri kugenda bigaragara ko nta kuri kurimo, aha tukaba twavuga nk’ikarita ya gisirikari yagaragajwe ko ari iyo mu Rwanda ya Captain Saddat Janvier, nyamara nyirayo akaba yaramenyekanye ko ari umukongomani wahoze mu mutwe wa CNDP mu mwaka wa 2009, akaza kwinjizwa mu ngabo z’igihugu (FARDC).

 

 

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Latest Images

Trending Articles



Latest Images

<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>