Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

RUSIZI: Abashinzwe gushyira mubikorwa ingengo y’imari y’akarere baragirwa inama

$
0
0

Abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 24/03/2014, bagiranye inama   n’abashinzwe gutegura no gukoresha ingengo y’imari mu karere ka Rusizi, biga uko hakwirindwa gutinza gushyira mu bikorwa ingengo y’imari iba yaragenewe akarere ndetse no kuyikoresha nabi ibyo bikaba byadindiza ibikorwa by’iterambere.

 Abashinzwe gushyira mubikorwa ingengo

Bimwe mubigenza aba badepitre kandi harimo ukureba niba ingengo y’ imari akarere kaba gakeneye kayibonera igihe ndetse kakayikoreshereza n’igihe bityo ntihagire ibikorwa bidindira nkuko byatangajwe na Honorable Tengera Francesca wari uyoboye itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu basuye akarere ka Rusizi.

Ntivuguruzwa Gervais umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi w’ agateganyo yavuze ko ntakibazo bigeze bagira mu gutinda kw’ ingengo y’imari kuko ngo yahagereye igihe kandi ngo yatangiye gukoresherezwa igihe, ibyo ngo bikaba ntampungenge biteye z’uko hari ibikorwa byadindira biturutse kubukererwe.

Honorable Tengera Francesca wari uyoboye itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu basuye akarere ka Rusizi, yabwiye abakozi b’akarere ko uzagaragaraho amakosa yo gukoresha nabi iyi ngengo yimari bahawe  azajya abihanirwa ku giti cye.

Abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko banagaragarijwe aho ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013-2014 igeze ikoreshwa mu karere ka Rusizi, ahagaragajwe ko ku mafaranga miliyari 13 na miliyoni zisaga 100 aka karere kari kagenewe hamaze gukoreshwa miliyari zisaga icyenda hakaba hasigaye miliyari 3 zitarakoreshwa.

Ayo mafaranga ngo yagiye akoreshwa mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibikorwa remezo bigamije iterambere no guteza imbere imibereho y’abaturage nkuko bitangazwa na Nkankindi Leoncie umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe ubukungu n’imari.

Naho ku bijyanye n’imari akarere kiyinjiriza ahanini iba igizwe n’imisoro Honorable Tengera Frencesca arasaba abaturage kujya bumva ko imisoro batanga ari kimwe mu biteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubukungu mu karere ka Rusizi Kankindi Léoncie avuga ko nyuma y’inama bahawe n’abadepite bo muri komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu biteguye kuyishyira mu bikorwa cyane cyane bihutisha imishinga ikomakomeye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>