Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2013, ishyirahamwe rihuriweho n’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA, ryasuye akarere ka Rulindo mu rwego rwo kuganira n’abanyamuryango baryo, ngo barebere hamwe uko imikorere ya RALGA ihagaze muri iki gihe, ibyo RALGA yagezeho, ibyo iteganya n’ibindi.
Iyi nama yitabiriwe n’abakozi b’akarere, abagize inama njyanama y’akarere n’abayobozi bahagariye abandi kugeza ku rwego rw’umudugudu, bakaba basobanuriwe imikorere ya RALGA, abanyamuryango ba RALGA abo ari bo n’ibindi.
Senateri Bizimana Jean Baptiste akaba na perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi wari uyoboye iri tsinda ryasuye akarere ka rulindo, yasobanuye ko RALGA ifite gahunda yo gusura uturere twose mu gihugu.
Yavuze kandi ko ikigamijwe ahanini ari ugusobanurira abanyamuryango ba RALGA inshingano zayo , no kubasaba gutanga ibitekerezo kugirango bagire uruhare mu byo RALGA iteganya gukora mu myaka 5 iri imbere.
Yagize ati “Twasuye akarere ka Rulindo mu rwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo n’abanyamuryango ba RALGA, mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe mu kuzamura iterambere ry’uturere n’umujyi wa Kigali.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Rulindo Mulindwa Prosper, mu izina ry’abanyamuryango ba RALGA yashimiye ubuyobozi bwa RALGA ku gitekerezo cyiza bagize cyo kurushaho kwegera abanyamuryango.
Yanabashimiye kandi ku buryo bafasha Akarere kugera ku nshingano kihaye, kuko inama babaha ngo zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo, bagaragaza ibyo RALGA yavugurura harimo kurushaho kongerera ingufu abayobozi b’inzego z’ibanze, kunoza imitangire y’ibizamini n’akazi, kunoza uburyo amakuru ku bikorwa bya RALGA yamenyeshwa abanyamuryango n‘ibindi.
Zimwe mu nshingano za RALGA harimo gufasha inzego z’ibanze kunononsora imikorere zikanakurikiza amategeko, gutanga umusanzu mu mikorere myiza no mu mucyo cyane cyane mu mitangire y’akazi n’ibindi.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera ingufu n’ubumenyi ku bakozi bo mu nzego z’ibanze, RALGA ikaba iteganya gutangiza ishuri rizajya ryigisha mu byiciro bitandukanye abakora mu nzego z’ibanze.
Iri shuri ngo rikazajya ritanga ubumenyi mu byiciro bitandukanye, aho biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiro z’umwaka wa 2015.
RALGA yatangiye mu mwaka wa 2002 ,ari ishyirahamwe ridaharanira inyungu.