Mu rwego rwo kurwanya Ibiza burundu mu karere ka Rulindo, ubu ministere ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR ,kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/5/2014, yatangiye ibikorwa byo gukora plan y’akarere ku birebana n’ibiza bikunze kwibasira aka karere, bityo bakabasha kubirwanya binyuze mu igenamigambi.
Muri iyi gahunda ngo iyi minisitere izakorana n’inzego zitandukanye ,izegera kandi abatuye aka karere, mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo, ku bijyanye n’uburyo bafatanyiriza hamwe kurwanya Ibiza.
Akaba ari muri urwo rwego abakoze b’iyi minisitere bazegera cyane abaturage bityo ngo nabo bakazabasha gutanga ibitekerezo byabo ku cyakorwa ngo Ibiza byo gukomeza kubatwara ubuzima n’imitungo.
Uramutse Gilbert ushinzwe igenamigambi muri Ministere y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR ari nawe uhagarariye iki gikorwa ,avuga ko nka ministere muri gahunda yayo ari ukurebera hamwe bafatanije n’inzego z’ubuyobozi, abaturage kimwe n’izindi nzego zose zikorera muri aka karere icyakorwa mu kurwanya ibiza.
Yagize ati : Nka minisitere ishinzwe kurwanya Ibiza gahunda ihari ni ugukora Plan ku birebana n’ibiza bikunze kuboneka muri aka karere, dufite gahunda yo gukorana n’inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi zose, tuzakorana kandi n’abaturage bityo abaturage babashe kumenya gahunda ya MIDIMAR mu gufatanya kurwanya Ibiza binyuze mu igenamigambi, byanashoboka bikaba byaranduka burundu muri aka karere”
Uramutse avuga ko mu byumweru bibiri bagiye kumara muri aka karere, bafite gahunda yo kwegera abaturage cyane cyane, mu rwego rwo kubigisha no kubafasha kugira ubumenyi mu bijyanye no kwirinda ,kurwanya no kubikumira burundu.
Ibi Kandi ngo bizajya bikorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, mu masoko, mu nsengero n’ahandi.
Avuga ko abaturage bagomba kumenya ko MIDIMAR ifite gahunda yo kurwanya Ibiza bishingiye ku igenamigambi.
Icyumweru cya mbere muri iyi gahunda bafite, ngo hari uguhura n’abaturage bagatanga ibitekerezo ku cyakorwa mu kurwanya Ibiza.
Icyumweru cya kabiri nacyo ngo aba bakozi bakazagaragaza impapuro ziromo amakuru (documents) azafasha abantu gukumira Ibiza bafatanije n’ubuyobozi n’inzego zose.