Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Ngoma:Abana batorewe guhagararira abandi bavuze ko bagomba gukora ubuvugizi kubana b’ inzererezi

$
0
0

NgomaDist Rwanda | Ngoma:Abana batorewe guhagararira abandi bavuze ko bagomba gukora ubuvugizi kubana b’ inzerereziAbana batowe mu nzego zo ku bahagararira mu matora yo mu tugali baratangaza ko icyo bashyize imbere bazakoraho ubuvugizi ari abana b’ inzererezi bagaragara mu  mujyi wa Kibungo bitabweho banashyirwe mu mashuri.

 

Umujyi wa Kibungo ubarizwamo inzererezi zitari nke aho usanga ziganjemo abajura.Ikindi kigeretse kuri ibyo usanga aba bana baba bakiri bato cyane bagombye kuba bakiga amashuri abanza.

 

Bamwe mu bana batorewe  guhagararira abandi mu rwego rw’akagali ka karenge mu murenge wa kibungo ubwo bavuganaga n’ itangazamakuru, uwitwa  Ngarambe  watorewe kuba perezida wabo muri aka kagali

 

yagize ati” Iyo urebye usanga  mayibobo zose ziba muri uyu mujyi ari abana kandi bagombye kuba bari kwiga aha niho tugiye gushyira ingufu kandi babayeho nabi cyane ntituzibagirwa n’ izindi mbogamizi umwana ahura nazo.”

 

Aba bana babona ko kuba harashyizweho uru rwego rubahagarariye hagiye kugaragra byinshi birimo ihohoterwa ry’abana ndetse n’izindi mbogamizi zibangamira uburenganzira bw’umwana kuko ngo bazajya babicisha kubana bangana babisanzuyeho kurusha uko babigeza kubayobozi cyangwa abandi bantu bakuru.

 

Umwe mu bana wari witabiriye amatora yagize ati” Hari byinshi bibangamiye abana .Ibi byose bitubangamiye bigiye kugaragazwa n’izi nzego zitowe tuzajya tubatuma .gusa icyo dusaba leta ni ukuzumva ijwi ryacu kandi rigahabwa agaciro.”

 

Umuyobozi w’akagali ka Karenge Safari Adolphe yatangaje ko izi nzego kuruhande rw’ ubuyobozi zizajya zibafasha mu kubagezaho gahunda zibareba binyuze mu nzego zabo zatowe.Ikindi uyu munyamabanga nshingwabikorwa yavuze nuko ngo we n’abandi bayobozi biteguye gukorana neza n’inzego z’abana kandi ko abona izi nzego hari byinshi zigiye kugeza kubana.

 

Amatora y’abana bahagarariye abandi  yatangiriye mu nzego z’ imidugudu ndetse no ku tugali akaba azakomeza hashyirwaho ababahagarariye mu murenge kugeza no kurwego rw’ igihugu.

 

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>