Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

RUSIZI: Abaturage baribaza impamvu abafatirwa mu cyuho cy’ibyaha barekurwa vuba

$
0
0

Abaturage baribaza impamvu

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yabaye kuwa 20/03/2014, yibanze ku kibazo cy’umutekano muri rusange, aho abaturage ndetse n’abayobozi ngo bahora bibaza impamvu abantu bafatirwa mu byaha bitandukanye hanyuma bashyikirizwa inzego z’umutekano nyuma y’akanya gato bakabagaruka inyuma kandi nyamara ngo haba  hari ibimenyetso bigaragaza ibyaha baba bakoze

ibyo ngo bituma abaturage bivumbura bikaba byanababera imbogamizi mu gikorwa cyo gucunga umutekano no kugeza abo banyabyaha ku nzego z’umutekano nkuko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Butare Sibomana Placide ndetse na Mugenzi we uyobora umurenge wa Bweyeye Muhirwa Philipe aho ngo bizaniye abantu bakoze ibyaha byo gutema abantu ariko ngo bagatangazwa nuko aba bantu barekuwe butaracya.

Kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basire avuga ko iki kibazo kitoroshye kuko ngo giteye impungenge kuva n’aho abayobozi b’imirenge batangiye kucyibazaho nyuma yaho abaturage bamaze iminsi bakigaragaza ibyo ngo bikaba byateza ingaruka mbi, niyo mpamvu yasabye ko habaho kuganira hagati y’inzego zose abaturage n’abayobozi bakajya bamenyeshwa impamvu abo banyabyaha barekuwe mu rwego rwo kwirinda ibindi bibazo.

Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi b’amadini n’amatorero basabye inzego z’umutekano kujya bita kubibazo nkibyo bihungabanya umutekano w’imbere mu gihugu kuko ngo kurekura abakoze ibyaha nkibyo bituma bakomeza kugwira bigatuma ababikora bakomeza kubigwamo kuko ngo baba batahanwe.

Kuruhande Rw’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie kuri iki kibazo avuga ko ngo hari igihe inzego z’umutekano nk’urwego rwa Police bafunga abantu hagashira amasaha menshi ibimenyetso bitaragaragara bigatuma bafungurwa asaba ababa babazanye kujya bagaragaza raporo kare kugirango abo bantu bahanwe.

Inzego z’umutekano kuri iki kibazo zivuga ko ngo police ifunga abantu b’ibyiciro 3 harimo abafungwa na police mugihe cy’iminsi 5 abafungwa na Pariki ndetse n’urukiko gusa ngo kuko bo icyo bakora ni ukubacungira umutekano no kubacumbikira naho ibindi ngo bikorwa n’inzego z’ubutabera.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>