Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye bwatangije gahunda bise “Menya nkumenye”. Iyi gahunda ijyanye no kugabanya ingo zigize umudugudu mu matsinda ahera ku ngo enye kugeza ku icumi ziri mu mudugudu, izatuma buri rugo rukurikiranwa muri gahunda zinyuranye za leta.
Mu gusobanura iyi gahunda, Vital Migabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, avuga ko izi ngo zishingwa umuntu mu mudugudu wari usanzwe afite inshingano z’ubuyobozi yatorewe.
Ati “twagiye tubara ingo ziri mu mudugudu, tubara uwitwa umuyobozi wese uri mu cyiciro cyatowe n’abaturage muri buri mudugudu : abari muri nyobozi y’umudugudu, abahagarariye inzego z’abagore n’iz’urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inkeragurabara, n’abandi bagiye batorwa mu nzego zizwi.”
Ngo bafashe rero umubare w’ingo ziri mu mudugudu, bawugabanya uw’aba bantu bari mu byiciro by’ubuyobozi, hanyuma buri wese agahabwa ingo azajya akurikirana.
Ikindi, ngo iyi gahunda izorohereza abayobozi kuko buri muntu azaba afite ingo nkeya ashinzwe gukurikirana muri gahunda zinyuranye za Reta mu gihe mbere umuntu ufite inshinganzo byamusabaga kugera kuri buri rugo mu zigize umudugudu wose.
Migabo ati “Urugero nk’umuntu ushinzwe abagore mu mudugudu. Yari afite inshingano yo kugenda mu ngo zose zigize umudugudu zigera kuri 320. Ariko ubungubu afite ingo 8, areba kuri mituweri, areba ku mutekano, ku mibereho myiza, ku isuku, … Aho bigiye kubera byiza, azajya ahura n’abayobozi b’amatsinda, ababwire ati mundebere ibijyanye na gahunda iyi n’iyi, …”
Ibi rero ngo bizatuma umuyobozi runaka abasha kugeza ku bo ashinzwe ibijyanye na gahunda ibareba atarinze kuzenguruka mu ngo zose, kandi ibyo yifuza akabikora mu gihe gitoya.
Emmanuel Rukinanyanja, umukuru w’umudugudu wa Muti na we ati “umudugudu nawuzengurukaga hamwe n’abandi dufatanyije uko turi batanu, ugasanga ni ibintu birebire kugira ngo dushyikire abaturage, tubagezeho gahunda zose. Ubwo bano bantu bagiyeho bazadufasha, kuko buri wese afite ingo ze.”
Iyi gahunda ya “Menya nkumenye” izahera ku gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, hakazajya harebwa abantu batabufite n’impamvu, ku buryo tariki ya 30 z’uku kwezi umurenge uzaba wageze ku muhigo wiyemeje. Nyuma yaho hazarebwa ibijyanye n’umusanzu w’uburezi.