
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu Mpembyemungu Winifrida avuga ko isoko ritanzwe neza rikorwa neza.
Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itatu y’abagize utunama tw’amasoko tw’imirenge yo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki 13/03/2014, umuyobozi w’akarere yabasabye kwirinda amarangamutima na ruswa mu gutanga amasoko kuko isoko ritanzwe mu mucyo na rwiyemezamirimo urikora arikora neza.
Madamu Mpembyemungu Winifrida avuga ko amasoko yatanzwe mu buriganya agira ibibazo mu kuyakora kenshi na kenshi ibyo rwiyemezamirimo akora abikora igice kugira ngo agaruze amafaranga yatanze nka ruswa mu bagize akanama k’amasoko.
Yaboneyeho kubasaba gushyira imbere inyungu z’abaturage bakirinda amarangamutima na ruswa kandi bagakorera hamwe kuko mu gutanga amasoko ngo ni byiza ko abantu bumvikana bakarenga n’ibisanzwe bibatandukanya.
Bibukijwe ko ari akazi gasaba ubwitange n’ubushobozi aho kugakora nabi wakarekera abandi; nk’uko Hitimana Theoneste, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko (RPPA) abishimangira.
Abagize utunama tw’amasoko tw’imirenge bagera 75 bahuguwe ku mabwiriza ajyanye no gutanga amasoko, uburyo bategura ibitabo by’amasoko n’uko bifungurwa, nk’uko itegeko ribigena bemerewe gutanga amasoko atarengeje miliyoni 10.
Ndorimana Francois Xavier wavuze mu izina ry’abahuguwe, yasobanuye ko aya mahugurwa bungukiyemo byinshi by’ingirakamaro bizabafasha mu kazi bashinzwe ko gutanga amasoko. Ati: “Turishimira uburyo twakoraga duhuzagurika mu gutanga amasoko…nkeka ko ubwo buryo bugiye gukosoka kuko aya mahugurwa twabonye ashimishije kandi akaba ari ingirakamaro…”
Banagaragaje ko bakeneye n’andi mahugurwa cyane cyane amahugurwa ngiro (pratique) mu mitangire y’amasoko kuko ayo babonye ari muburyo bw’amagambo gusa (theorie).
Aya mahugurwa yateguwe n’akarere atangwa n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ku nkunga y’Umuryango w’Abadage w’Iterambere GIZ.