Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyabihu: Kumurikira abaturage ibikorerwa mu karere kabo bifasha ababikora n’ababikorerwa

$
0
0

Kumurikira abaturage ibikorerwa mu karere kabo, mu rurimi rw’icyongereza bita “Open day” n’intambwe nziza y’iterambere ku babimurikirwa n’ababimurika n’abandi babibona muri rusange.

Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage,kumurikirwa ibikorerwa mu karere abamo

Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage,kumurikirwa ibikorerwa mu karere abamo

Ibi bikaba bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, ushimangira ko iyo abaturage bamenye ibikorerwa mu karere   kabo bibafasha gufatanya n’ababikora mu iterambere ryabo.

Yongeraho ko, iyo umuturage wo muri Mukamira amenye igikorerwa Bigogwe, uwa Bigogwe akamenya igikorerwa Kintobo, bimufasha kukigura hafi bitamuhenze kandi bamwe bakanungukira ubumenyi ku bandi, bigatuma babasha kwiteza imbere. Akaba yishimira uyu munsi Leta yashyizeho umunsi w’imurikabikorwa kuko ufasha abaturage batandukanye.

Ibi kandi bigarukwaho n’umutoni, umwe mu baturage uvuga ko imurikabikorwa rimufasha kumenya ibikorerwa mu karere ke, kwiga no kugisha inama abandi ku buryo babigezeho ngo nawe abe yabigiraho yizamure.

Habumugisha Emmanuel n’abandi bamuritse ibyo bakora,bavuga ko bibafasha kumenyekana bityo abashaka ibyo bakora bakabibonera hafi ndetse n’abashaka kwiga bakigishwa

Habumugisha Emmanuel n’abandi bamuritse ibyo bakora,bavuga ko bibafasha kumenyekana bityo abashaka ibyo bakora bakabibonera hafi ndetse n’abashaka kwiga bakigishwa

Ku bamurika ibikorwa byabo,bavuga ko ari umwanya mwiza baba babonye wo kwereka abandi ibyo bakora,bigatuma bimenyekana kandi n’aho bakorera hakamenyekana,bityo umubare w’ababagana ukiyongera nk’uko byagarutsweho na Habumugisha Michel,ukora ibikomoka ku mpu,Nyirasafari Beatrice uboha imyenda mu ndodo n’abandi.

Abakora ibikorwa bitandukanye n’ababimurika,bakaba basanga ari igikorwa k’ingenzi kugaragaza ibyo bakora,yaba kuri bo ndetse n’abaturage babimurikira.

Uretse kumurika ibikorwa,abari bafite ibibazo nabo babibajije ubuyobozi bufataniriza hamwe kubikemura. Uyu musaza yabajije ikibazo cy’ubutaka yari afite kandi kirakemurwa

Uretse kumurika ibikorwa,abari bafite ibibazo nabo babibajije ubuyobozi bufataniriza hamwe kubikemura. Uyu musaza yabajije ikibazo cy’ubutaka yari afite kandi kirakemurwa

Uretse ibikorwa byo kumurikira abaturage ibibakorerwa cyabaye kuri uyu 12 werurwe 2014 mu karere ka Nyabihu,hbamwe mu baturage banabajije n’ibibazo bagiye bagirana n’abandi,ubuyobozi bw’akarere,imirenge ,utugari n’imidugudu bufatikanyiriza hamwe kubikemura.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>