Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki ya 21/08/2012, abagize inama y’umutekano yaguye batangaje ko muri rusange mu karere nta gikorwa cyahungabanije umutekano gikabije cyahabaye.
Nyuma yo gusoma imyanzuro y’inama y’umutekano yaguye yateranye tariki ya 11/07/2012, umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste, akavuga ko yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije, buri munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yahawe umwanya avuga uko umutekano wifashe mu murenge we.
Mu matariki y’ukwezi kwa karindwi nyuma y’inama y’umutekano iheruka, ibyaha 14 nibyo byashyikirijwe ubushinjacyaha, mu gihe ibirenga 20 aribyo bimaze gushyikirizwa ubushinjacyaha muri uku kwezi kwa munani nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Ntidendereza Alfred.
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo ibi byaha byagejejwe imbere y’ubushinjacyaha harimo gukubita no gukomeretsa biturutse ku businzi, ubujura, ihohoterwa, gukoresha amafaranga n’impapuro mpimbano n’ibindi, gusa ngo hari n’ibiba byakemuriwe mu zindi nzego zo hasi.
Uretse ibi byaha kandi, hanagaragaye imfu zitandukanye ziturutse ku mpanuka ndetse hakaba hanavugwa umugore wishe umugabo we, inkongi z’umuriro, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.
Nk’uko byari byafashweho umwanzuro mu nama y’umutekano iheruka, hakozwe amanama agamije gukangurira abaturage gucunga umutekano hirya no hino mu mirenge, ariko umuyobozi wa polisi mu karere avuga ko bakwiye gukomeza kubegera kuko kwigisha abaturage ari uguhozaho.
Yagarutse kandi ku kibazo cy’amarondo akwiye kongerwamo ingufu ndetse no kugenzura niba koko utubari dukora amasaha yagenywe mu rwego rwo kugabanya ubusinzi usanga aribwo ntandaro y’urugomo.
Lieutenant Colonel Masumbuko, uyobora ingabo zikorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yatangaje ko ibyaha bigaragara muri aka karere bishyizwemo imbaraga byashira burundu, anasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gushaka amakuru nabo bakayasangira n’izindi nzego ku gihe, bityo bagafatanya gukumira ibyaha no guta muri yombi ababikora.
Yongeyeho ko umutekano w’igihugu ushingiye ku gukaza amarondo bityo inzego zose zikaba zigomba gushyiramo imbaraga zikabikurikirana, amarondo agakorwa uko bisabwa.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko hakenewe imbaraga mu guhashya amakimbirane yo mu miryango kuko usanga ubwicanyi bukunze kugaragara ariho bukomoka.
Muri iyi nama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakaba bashimiwe uruhare runini bagira mu gucunga umutekano no mu kandi kazi ka buri munsi.
Google+