Abafatanyabikjorwa b’Akarere ka Gatsibo mu iterambere ryako barashishikarizwa kurushaho gukorana n’abibumbiye mu makoperative mu rwego rwo kurushaho guteza imbere gahunda yashyizweho na Leta yo kwihangira imirimo.
Ibi aba bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bibumbiye muri JADF babisabwe kuri uyu wa 26 Gashyantare uyu mwaka wa 2014, ubwo basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi ibiri waberaga mu Murenge wa Rugarama, uyu mwiherero ukaba wari ubahuje n’abayobozi b’amakoperatibe yose akorera mu karere ka Gatsibo, abayobozi b’ibigo by’imali ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.
Muri uyu mwiherero hagarutsweho cyane ku bijyanye n’amategeko agenga za koperative, imikorere n’imicungire ya za koperative hamwe n’uburenganzira bwa za koperative n’abazibumbiyemo ku bijyanye n’inguzanyo mu bigo by’imali.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, asoza uyu mwiherero yavuze ko amakoperative akorera mu Karere ka Gatsibo amaze gutera imbere ku buryo bushimishije, asaba abafatanyabikorwa b’Akarere kurushaho guteza imbere izi koperative.
Habarurema yagize ati: ”Mu minsi yashize wasangaga abaturage b’Akarere ka Gatsibo batinya kwibumbira muri za koperative, twasanze icyabiteraga akenshi ari uko wasangaga abenshi batazi uburenganzira bwabo mu gihe bafite imigabane muri koperative runaka”.
Mu biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero, byagarutse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho abitabiriye umwiherero babwiwe ko bakwiye gushyira hamwe bakumva ko bunze ubumwe nk’abanyarwanda kugira ngo barusheho gutera imbere.
Muri iki gikorwa abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bashimiwe ibikorwa bakora by’iterambere ry’Akarere mu kazi kabo ka buri munsi, ariko banibutswa ko ahakigaragara intege nke mubyo baba bariyemeje hakosorwa.