Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

RWANDA | RUSIZI: URUBYURUKO 180 RWASOJE INGANDO Z’IBYUMWERU BIBIRI

$
0
0

m RUSIZI URUBYURUKO RWANDA | RUSIZI: URUBYURUKO 180 RWASOJE  INGANDO  Z’IBYUMWERU  BIBIRIUrubyiruko 180 rwaturutse  mu  mirenge 18 igize  akarere ka  Rusizi  tariki ya 19/08/2012 rwashoje  ingando y’ibyumweru 2 bakoreraga mu murenge wa Rwimbogo  zari zigamije kubigisha akamaro ko kuba umukorerabushake, aho basobanuriwe neza ko ari umuntu ukora adategereje inyungu runaka, ni muri urwo rwego bakimara gusobanukirwa n’akamaro kuwo murimo bahise batangira gukora imirimo ijyanye no gukorera ubushake.

Muri iyo mirimo aba basore n’inkumi banageze kubikorwa bitandukanye mubyumweru 2 bamaze muri ayo mahugurwa, harimo gusiza ibibanza bizubakwamo amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ,gusibura imihanda no gutunganya imyanda bayibyazamo ifumbire.

Abitabiriye izo ngando batangaje ko bahakuye ubumenyi buri mu ngeri zitandukanye kandi ngo zizabagirira akamaro iwabo, aha bavuga nko kwihangira imirimo aho ngo bagiye kwiteza imbere bahereye kubintu bike bikazabageza kuri byinshi nkuko  babyigishijwe muri izo ngando.

Sibomana Jean De Dieu umuyobozi w’ikigo cy’urubyuruko cya Rusizi mu ubutumwa yahaye urwo rubyiruko yabasabye kuzarushaho gushyira mubikorwa amasomo bahawe mu ngando ubwo bazaba bageze iwabo cyane cyane bafasha abatishoboye bakurikije ibyo bigishijwe bityo ngo bakaba umusemburo w’iterambere iwabo.

  

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles