Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gisagara : Abanyarwanda nibadashyira hamwe ntibazanabasha kwiyubakira igihugu kizima-Léandre Karekezi

$
0
0

« Abanyarwanda nibadashyira hamwe ntibazanabasha kwiyubakira igihugu kizima » Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi  w’Akarere ka Gisagara Léandre Karekezi ubwo yahuguraga abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Muganza kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, abahamagarira kuba intangarugero mu kubana batarebanamo amoko.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara aganiziza abahagarariye inzego z’ibanze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara aganiziza abahagarariye inzego z’ibanze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda

Tariki ya 29 na 30 mutarama 2014 mu cyumba cy’Inama cy’umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara hakozwe gahunda yo guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze kuri  gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’, hagamijwe ko bose bagiraho imyumvire imwe kandi bagafasha kuyumvisha abo bayobora bayisobanukiwe.

Ubwo yigishaga ku mateka yagiye aranga Igihugu, Léandre Karekezi umuyobozi w’aka karere yavuze ko abanyarwanda bahoze babana neza bahurira mu muryango mugari warimo amoko 18 yabarangaga, akaba yarimo ibyiciro 3 by’ubuzima byabaga bishingiye ku mirimo abo bantu bakoraga.

Ibi byiciro ngo abera bamaze kwinjira mu Rwanda politiki ya ‘Mbatanye kugira ngo mbayobore’, maze ibyafatwaga nk’imibereho bihindurwa amoko.  Ibi byakurikiwe no gutonesha abari abatutsi bariga bagafasha abazungu gukora icyo bakeneye, ariko nyumaabera bahinduye ururimi bereka abo bari bagize abahutu ko ibyago bose bahuye nabyo ari ubugome bw’abatutsi.

Ibi byakuruye urwango n’umwuka utari mwiza, bituma igihugu n’abagituye bata indangagaciro zabarangaga, ahari urukundo hajya urwangano kugeza aho ivangura ryagejeje kuri Jenoside ryigishwaga mu mashuri .

Umuyobozi w’akarere ati « ibi byagiye biba byatumye tugira igihugu kibi, kitifuzwaga ku buryo n’abakivukamo bagihunze bakumva barakizinutswe. Kugira ngo cyongere kuba ubukombe hakwiye abaturage bazi ko isano y’ubunyarwanda idashingiye ku moko, kandi nitudashyira hamwe ntituzanabasha no kwiyubakira igihugu kizima »

Abahawe aya masomo bahamya ko bungutse byinshi kuko ngo bumvaga gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ariko badasobanukiwe mu by’ukuri imvo n’imvano ndetse n’icyo yabafasha mu mibereho ya buri munsi

Ndagijimana Fred utuye mu murenge wa Muganza, akagari ka Saga ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa,ati « namenye byinshi bigaragaza ko abanyarwanda ntacyo dukwiriye gupfa, ngiye kugenda mbigeze ku baturage mpagarariye ku buryo tugumya kuba umuntu umwe, tugaharanira kuba mu gihugu kirangwa n’umutuzo n’iterambere”

Gahunda yo guhugura abaturage kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ikomeje gukorwa mu mirenge itandukanye mu karere ka Gisagara, aho bigaragara ko batari bayisobanukiwe bakaba bari guhabwa ubumenyi bushya buzabafasha kwiyubaka.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>