Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | RUSIZI: IGIKORWA CY’IBARURA MURI ZONE YA BUGARAMA

$
0
0

427341 449052791783128 327915445 n Rwanda | RUSIZI: IGIKORWA CY’IBARURA MURI ZONE YA BUGARAMA

Ku ncuro ya kane hakorwa igikorwa cy’ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire mu Rwanda muri zone ya Bugarama mu Karere ka Rusizi, tariki ya 16/08/2012 iki gikorwa  cyatangiye neza cyane kuko usanga abaturage babisobanukiwe neza bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino nubwo hatabura imbogamizi nko ku bantu bakuze baba baribagiwe imyaka yabo gusa abakarani b’ibarura bagerageza kugenekereza bagendeye ku mateka.

Aho twageze, abaturage badutangarije ko basobanukiwe n’iby’iri barura bitewe n’Ubukangurambaga bwakozwe hirya no hino.

Ubu bukangurambaga bwakozwe ngo butanga icyizere ko bizagera ku gihe bihaye iki gikorwa kimaze gushyirwa mu bikorwa nk’uko bisobanurwa na NTEZIYAREMYE J. Pierre uri gukurikirana zone ya Bugarama.

Gusa muri iki gikorwa cy’ibarura ntihabura imbogamizi zijyanye no kudatanga amakuru nyakuri ndetse hakaba n’abadashaka kugaragaza ukuri kose kubyo batunze

iki gikorwa cy’ibarura hateganyijwe ko kizarangira ku ya 30 kanama 2012,mu Karere ka Rusizi kiri kubera muri zone enye harimo iya Kamembe, Bweyeye, Giheke N’iya Bugarama igizwe n’Imirenge ine ,ariyo Bugarama,Muganza ,Gitambi n’uwa Nyakabuye.

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>