Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamasheke: Abo amateka yari yarasigaje inyuma barishimira imiyoborere myiza kuko yatumye bibukwa

$
0
0

Abaturage amateka agaragaza ko bariAbaturage amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma bo mu karere ka Nyamasheke bishimira ko imiyoborere myiza y’u Rwanda yatumye bibukwa kandi bakagira ijambo nk’abandi Banyarwanda bose.

Ibi biragaragazwa n’aba baturage mu gihe u Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ukwezi kwatangijwe tariki ya 20/01/2014.

Umwe muri aba baturage ni Mukeshimana Marc w’imyaka 32 akaba atuye mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Mataba mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke. Ubwo yari mu biganiro by’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu murenge wa Shangi, tariki ya 24/01/2014, yahamije ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame , kuko ngo ari yo yatumye abari barasigajwe inyuma n’amateka bagira ijambo.

Uyu mugabo wubatse ufite n’abana batatu ashimira cyane imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe Perezida Paul Kagame ngo kuko yatumye babasha kubona inka muri gahunda ya Girinka, bityo bakaba barabashije kwivana mu bukene, banywa amata nk’abandi borozi ndetse bakabona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo.

Mukeshimana avuga ko we na bagenzi be bari barasigajwe inyuma n’amateka y’imiyoborere mibi, bishimira ko imiyoborere myiza yatumye bagira ijambo kandi bakajya ahagaragara ku buryo batanga ibitekerezo byabo ndetse abana babo bakaba babasha kwiga mu mashuri nk’abandi bana b’Abanyarwanda bose ku buryo ubu no mu miryango yabo harimo abanyeshuri biga mu mashuri ya kaminuza.

Mu ngero atanga agaragaza ko mbere y’imiyoborere myiza, nta mwana wo mu bari barasigajwe inyuma n’amateka washoboraga kwiga, ngo yemererwe ko yatsinze kabone nubwo yabaga afite ubwenge ariko ubungubu ngo bishimira ko imiyoborere y’u Rwanda itavangura.

Atanga urugero rushingiye ku ho atuye, Mukeshimana yagaragaje ko ubu mu muryango wabo harimo umunyeshuri umwe ugeze mu mwaka wa gatatu muri kaminuza, 4 biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abana 28 biga mu mashuri abanza.

Uyu mugabo akomeza ashimira ubuyobozi bwiza kuko bubafasha no kubashakira imirima yo guhinga kugira ngo babashe gutera imbere kimwe n’abandi Banyarwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>