Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza abaturage bo mu karere ka Gatsibo, baratangaza ko inama bagiye bagirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye zatumye bahindura imyumvire bakaba bamaze gutera imbere.
By’umwihariko ku bahinzi n’aborozi batangaza ko imiyoborere myiza yatumye bavugurura ubuhinzi n’ubworozi bwabo kugeza ubu umukamo n’umusaruro ukaba wariyongereye cyane.
Mu gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza abaturage bo muri aka karere batangaza ko by’umwihariko bishimiye gahunda ya girinka kuko yatumye babona ifumbire n’amata, inama bagiriwe n’abayobozi zikaba zaratumye bava kuri gakondo bahuza ubutaka babuhingaho igihingwa kimwe bakoresheje ifumbire bityo umusaruro ukaba wariyongereye cyane.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kandi hatangijwe ibiganiro mu baturage bigamije kubasobanurira neza ibiranga imiyoborere myiza n’uruhare bayifitemo, bakanabaganiriza ku zindi gahunda za leta nk’iya Ndi umunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.
Muri uku kwezi kandi ngo hazibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage bigaragara nk’ibyananiranye hifashishijwe inteko z’abaturage nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie.
Kuva uku kwezi kwatangira kandi mu karere ka Gatsibo hatashywe bimwe mu bikorwa remezo byubatswe abaturage babigizemo uruhare, muri ibyo hakaba harimo ikusanyirizo ry’amata, ivuriro ry’amatuno magufi n’amaremare n’iguriro ry’imyaka byose bierereye mu murenge wa Kabarore.