Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ngororero: Urumuri rutazima rw’icyizere rwageze mu murenge wa Gatumba

$
0
0

Nyuma y’uko rwakiriwe i Nyange ku gicumbi cy’Intwari z’Imena ruvuye mu murwa mukuru w’u Rwanda; urumuri tutazima rw’icyizere rwasesekaye mu murenge wa Gatumba mu cyahoze ari Kibirira.

Urumuri rwakiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri

Urumuri rwakiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri

 

Kibirira ifatwa nka hamwe mu hantu hageragerejwe jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Aho i Kibiririra na none niho havuka uwitwa Leon Mugesera uzwi mu mateka nk’uwavuze disikuru yoretse imbaga y’abatutsi igihe yavugaga ko” bagomba kwicwa bakajugunywa muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Etiyopiya”.

Mw’ijambo ry’ikaze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gatumba Uwihoreye Patrick yavuze ko uru rumuri rugomba kumurikira abaturage b’umurenge wa gatumba; ababa bakiri mu mwijima bashyizwemo n’amateka mabi yaranze icyahoze ari Kibirira  bakarwakira bakava I buzimu bakajya I buntu.

Pasteur Kabanda wo muri ADEPER yarokokeye i Gatumba. Mu buhamya yatanze yavuzeko yahoraga ababaye yabona umuhutu akumva atamuvugisha ati none ubu nsabana nabo ndetse twagabiranye n’inka. Ati ubwo nabohotse ku mutima ndasaba abishe gusaba imbabazi bakayoboka gahunda ya Ndi Umunyarwanda nabo bakabohoka.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon wishimiye uburyo  uru rumuri rwavuye i Kigali rukakirwa bwa mbere mu Karere ka Ngororero. Yagarutse ku nsanganyamatsiko  “Kwibuka Twiyubaka”izaranga kwibuka ku nshuro ya 20 avuga ko imyiteguro igomba gutuma abantu babohoka, abiciwe bagahozwa kandi abakoze jenosidebakabisabira imbabazi.

Umuyobozi w’akarere yongeyeho ko byaba bibabaje hakiri abantu bazi aho bishwe baherereye bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro. Yasabye buri wese watanga amakuru kuri iyo mibiri kuyatanga.

Yasabye ko imanza zijyanye n’imitungo zarangizwa burundu, yibutsa abaturage gukomeza gusana no gusukura inzibutso kandi bakazitabira ibiganiro igihe cy’icyunamo.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>