Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko abanyarwanda bigishijwe umuco wo gukunda igihugu no kubaha ikiremwamuntu kuburyo ibyo bagirirwa n’abaturanyi babo b’abanyekongo batazabibitura, kandi ko abifuriza ibibi umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda ataribo Mana.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu abitangaje nyuma y’ibikorwa byo kwishimira ko Perezida w’u Rwanda Kagame yitabye Imana, igihugu cyakwiriye mu mijyi ikomeye ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irimo Goma, Butembo na Beni n’uduce tumwe twa Kinshasa.
Abishimira igihuha cyo kwitaba Imana k’umuyobozi w’u Rwanda mu mujyi wa Goma bari bafite amasanduku atatu n’imisaraba kandi benshi bari urubyiruko rw’abagore n’abatwara moto bagendaga baririmba ko nyuma ya Col Mamadou witabye Imana arashwe, hakurikiyeho Perezida Kagame none bakaba bategereje Perezida Kabila.
Umwe mubari Goma twaganiriye yatangaje ko iyo nkuru ikigera k’umukoresha we w’umunyecongo yishimye cyane avuga ngo u Rwanda rwajya rwabona ahubwo reka bajye guha isomo abanyarwanda, abwira uwo munyarwnda ko adakwiye gusubira mu Rwanda kuko bagiye kujya gukora Jenoside.
Benshi mu banyarwanda iyi nkuru yasanze Goma byababaje maze bahita bashaka gutaha ariko aho banyura mu mihanda mu mujyi wa Goma bagasanga insoresore zabateze zikabakubita abandi zikabambura zibabwira ngo reka bapfane na perezida wabo.
Nyiransabimana Aline ni umunyeshuri wiga Goma ku ishuri Gilgali mu mwaka wa gatanu, yadutangarije ko saa tatu byatangiye mwalimu amubaza cyane maze abanyeshuli bamwadukira bamubwira ngo nasubize nubundi perezida wabo yapfuye, akigera hamwe yasanze ariyo nkuru mu kigo maze batangira kumuvuna amaboko ahungira k’umuyobozi w’ikigo.
Aline avuga ko umuyobozi w’ikigo washatse kumuhungisha amuzana mu Rwanda yatangiriwe na bariyeri y’abaturage benshi kuri INSTIGO bamusaba gukuramo umunyarwanda bakamukurikiza perezida wabo maze abajijisha amutegera moto imugeza k’umupaka ariko umumotari wamutwaye nawe aza amukubita avuza ifirimbi avuga ko atwaye umunyarwanda maze abandi bakajya bamukurura imisatsi banamukubita.

Abaturage benshi bishimye baza k’umupaka baziko bahita binjira mu Rwanda gukora Jenoside basanga harinze
Bamwe mu bayobozi bakora muri Goma banze gutangarizwa amazina bavuga ko benshi mubanyekongo bitiranyije urupfu rwa Patrick Karegeya na perezida Kagame, ariko ngo hari nabashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kureba uburyo abanyarwanda babyitwaramo babwiwe ko perezida wabo yitabye Imana.
Iki gihuha cyabanje kuri internet benshi mubanyekongo niho bagikuye maze gikwira mu mijyi myinshi, ndetse hakaba hari n’ahakoreshejwe imodoka ya UN mu kwishimira urupfu rw’umuperezida w’igihugu kiri muri uyu muryango, ariko umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobler avuga ko byakozwe k’uburyo butemewe kandi bitemewe nubwo atagaragaza ikigomba gukorwa.
Bamwe mubaturage bari Goma bavuga ko iki gihugu batangiye kucyumva 5h za mugitondo, ariko cyagize ingufu saa 8h abamotari bagikwiza umujyi bijyana no guhohotera abanyarwanda harimo abakubiswe, abaciriweho imyenda, abatewe amabuye hamwe n’abapfuwe imisatsi, bamwe mubari Goma bakavuga ko abanyarwanda barenga 10 bahagiriye ibibazo mu gihe abandi bihishaga.
Abaturage bishimiraga ibi bihuha hakaba hari n’ahagaragaye abasirikare nubwo polisi yaje kubakura munzi k’umupaka muto 10h47 abaturage babarusha imbaraga barongera bagaruka mu muhanda, bituma imigenderanire hagati y’ibihugu ihungabana uretse abaturage basubiragamu bihugu byabo.
Benshi mu banywarwanda bari Goma bakaba batahaga bafite agahinda k’ibyo babwirwa ariko bagera mu Rwanda bagasanga ari ibihuha nkuko mu kanyandwi yabidutangarije “aho nkorera narebaga uburyo abanyekongo bishimye nkumva ko iwacu byacitse ariko nshimishijwe no kuba nsanze ari amahoro, Perezida wacu Imana imwongerere imigisha kandi akomeze atugire umwe kuko abaturanyi batatwifuriza icyiza.”
Iyi myigaragambyo bamwe mubigaragambya bamaze kumenya ko perezida Kagame atitabye Imana baje mu Rwanda kwihahira nkuko bisanzwe mu gihe abanyarwanda benshi batinye kwambuka bajya muri Congo ahubwo abari bihishe mu mazu akaba aribo bataha mu Rwanda.