Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Mushubati : Umuyobozi w’umurenge yasobanuriye njyanama aho imihigo ya 2013 – 2014 igeze

$
0
0

Umuyobozi w’umurenge  yasobanuriye njyanama aho imihigo ya 2013 – 2014 igeze

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko mu mezi atandatu ashize, hari imihigo imwe n’imwe igeze kure, ibyo biyemeje bikaba biri kugenda bigerwaho, ikiri inyuma na yo hakaba hari icyizere ko izagerwaho mu mezi yandi atandatu ari imbere.

Kureba aho imihigo y’umurenge wa Mushubati ya 2013/2014 igeze n’ingamba bafata nk’abajyanama kugira ngo bihutishe imihigo, dore ko amezi atandatu ya mbere arangiye, hakaba hasigaye andi mezi atandatu, nii imwe mu ngingo zaganiriweho n’abajyanama b’uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Muhizi Patrick, nk’umutekinisiye ukurikirana umunsi ku munsi ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo, yasobanuriye njyanama y’umurenge uko imihigo y’uyu mwaka ihagaze, yibanda cyane cyane ku mihigo ikiri inyuma, agaragaza impamvu, ndetse abajyanama barebera hamwe icyakorwa.

Imihigo yose hamwe y’umurenge igera kuri 40. Umuhigo w’ubuhinzi bwa kawa n’icyayi ni umwe mu mihigo ikiri inyuma. Raporo iheruka igaragaza ko umurenge wari wiyemeje guhinga icyayi ku buso bungana na hegitari 75 ariko ahamaze guhingwa icyayi muri uyu mwaka hakaba hangana na hegitari eshanu gusa.  Ngo biyemeje no gutera kawa kuri hegitari 110, ariko ahamaze guterwa kawa ni kuri hegitari 15 honyine. Munyamahoro yasobanuye ko babanje gutegereza ko ingemwe zikura, none ubu ingemwe zikaba zaramaze gutegurwa, igisigaye ngo ni ugutangira kuzihinga.

Ku buhinzi bw’ibigori, umurenge wateganyije kubihinga kuri hegitari 825, bakaba bamaze guhinga hegitari 551. Izi hegitari ngo bazihinze mu gihembwe kimwe, ku buryo bizeye ko izindi na zo bazazihinga mu gihembwe kigiye gukurikiraho.

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2013/2014, umurenge wiyemeje guhinga ibishyimbo ku buso bungana na hegitari 987, none bamaze guhinga 495, izisigaye ngo bakaba bazazihinga mu gihembwe kigiye gukurikiraho. Icyakora mu bishyimbo habayemo n’ikibazo cy’uko byagiye byuma bitewe n’izuba ryabaye ryinshi muri iki gihembwe. Ibishyimbo byasigaye bitumye ngo byagiye birwara n’udukoko kubera izuba, aho imvura igwiriye ari nyinshi birabora, bakizera ko mu gihembwe gitaha izuba rizaba ari rike ku buryo ibisigaye bazabihinga kandi bikera neza.

Ngo bahize no guhinga ingano ku buso bungana na hegitari 30, ariko nta na duke barahinga kubera ko igihembwe gitaha ari cyo gihe cyazo cyo kuzihinga kandi kikaba kitaragera.

Mu bijyanye n’ubuhinzi kandi, hari ubuhinzi bw’insina za kijyambere bateganyije, ariko butarakorwa neza bitewe n’uko imbuto z’urutoki zitaraboneka. Kugeza izo mbuto ku baturage ngo byatinze ho gato bitewe n’uko abagombaga gutanga izo mbuto bari baragiye mu kiruhuko. Nibagaruka bazageza ku murenge izo mbuto kuko ngo n’isoko ryamaze gutangwa.

Umuhigo wa gahunda ya girinka ugaragaza ko inka zatewe intanga zikiri nke bitewe n’uko intanga zituruka ku rwego rw’igihugu, akarere kakaba katarazibona kugira ngo na ko kazigeze ku mirenge.

Umuhigo wo kubaka Biogaz ni umwe mu mihigo ifite ibibazo kuko bari bahize ko bazubaka biogaz eshatu hifashishijwe amafaranga yagombaga gutangwa na World Vision nk’umufatanyabikorwa, ariko ayo mafaranga akaba ataraboneka.  Abantu batatu bagombaga kubakirwa biogaz ngo barateguwe, ndetse uruhare rwabo bagombaga kwishakira bararutanga, hakaba hategerejwe amafaranga y’umufatanyabikorwa ari we World Vision.

Imihigo ya World Vision igaragara ko ikiri inyuma kuko hari n’undi muhigo umurenge wari wahize wo gutanga inka 66 muri gahunda yo korozanya, ariko isoko rikaba ritaratangwa. Inka zimaze gutangwa ni 19 gusa zikaba zigizwe ahanini n’iz’aborojwe mbere zabyaye bakaziturira abandi.

Abajyanama bibajije niba badashobora kwizera abafatanyabikorwa cyane cyane World Vision ko ibyo yemeye izabikora nyamara byagera ku munota wa nyuma ntibikore bityo bigatuma imihigo umurenge wiyemeje itagerwaho. Gitifu w’umurenge yasobanuye ko impamvu bimwe mu bikorwa World Vision yemeye bitari kwihuta ngo byatewe n’uko abaterankunga babo batarabaha amafaranga yose bagomba kubaha kugira ngo World Vision na yo iyakoreshe muri ibyo bikorwa.

Abaterankunga ba World Vision ngo babanje kuza muri Afurika kugenzura (audit)uko amafaranga yakoreshejwe, ibyavuye muri iryo genzura nibimara gushyirwa ahagaragara ngo ni bwo bazabaha andi mafaranga yo gukoresha.

Icyakora muri uyu mwaka w’imihigo, umurenge wa Mushubati wahayeWorld Vision imihigo mike ku buryo haramutse habayeho ikibazo bitazahungabanya cyane imihigo y’umurenge muri rusange.

Umwaka w’imihigo ushize wa 2012/2013, umurenge wa Mushubati waje ku mwanya wa cumi mu mirenge cumi n’itatu igize akarere ka Rutsiro mu kwesa imihigo, n’amanota ari munsi ya 80%.

Uyu murenge ufite intego ko uzaba warangije kugera ku mihigo yose wiyemeje nibura bitarenze ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka wa 2014.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles