Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ngoma: Itorero ku rugerero ryatangijwe mu tugali twose tugize akarere

$
0
0

m_Itorero ku rugerero ryatangijwe mu tugali twose tugize akarere

Mu gihe ibikorwa by’intore ziri kurugerero byatangijwe mu tugari twose tugize akarere ka Ngoma, Bosco Rutagengwa umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, umuco na sport asaba intore zose kwitabira icyo gikorwa no guharanira kwesa imihigo.

Uru rugerero rugiye gukorerwa ku rwego tw’utugali ruzamara amezi arindwi urubyiruko rw’intore rukazakoreramo ibikorwa by’ubwitange bizamura igihugu n’abaturage muri rusange.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, umuco na  sport ,Rutagengwa Jean Bosco yasabye ababyeyi korohereza abana babo no kubakangurira icyo gikorwa cy’urugerero kugirango kizagende neza.

Yagize ati ”Turasaba ko ibi bikorwa by’urugerero, ababyeyi babidufashamo bakangurira abana babo kubyitabira kuko bizajya biba mbere ya saa sita  gusa.”

Izi ntore zirangije amashuri yisumbuye zisubukuye icyiciro cya kabili kigizwe n’ibikorwa by’ubwitange byo kurugerero, mugihe barangije inyigisho kuburere mboneragihugu mu mpera z’umwaka ushize wa 2013.

Ubwo izi ntore  zo mu karere ka Ngoma zaganiraga n’itangazamakuru zatangaje ko icyo zigamije ari ukuzamura ibikorwa byose by’imihigo bigaragara ko byagiye bidindira mu tugali zituyemo.

Umwe mu bakorera urugerero mu murenge wa Mutendeli yagize Ati ”Twiteguye gukora neza uru rugerero kuko tuzi neza ko ibyo dukora bidufitiye akamaro. Umusanzu w’igihugu kuwutanga nta gihombo kirimo. Tuzarushaho gufatanya n’ubuyobozi mu kugeza kubaturage ibibateza imbere tubigizemo uruhare tubibakorera tubereka.”

Mubikorwa izi ntore zizakora birimo gufasha abaturage kubakangurira gahunda zitandukanye zirimo indyo yuzuye, gukoresha ronderereza, gukangurira abaturage kwitabira gutanga mutuweri n’ibindi.

Muri ibi bikorwa bazanubakira abatishoboye rondereza ndetse n’uturima tw’igikoni. Intore ziteganijwe gukora icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’igihugu mu karere ka Ngoma zisaga igihumbi na 300.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>