Basoza itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2013 ku mugaragaro, mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa 14/12/2013, abayobozi batandukanye bibukije aba banyeshuri ko ari amahirwe bagize yo kumenya indangagaciro nyarwanda mu mahugurwa bahawe.
kuri gahunda zitandukanye z’igihugu,iki gikorwa cyo gusoza itorero mu karere ka Kirehe aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bibukijwe ko bakwiye kugira ubufatanye, ubutwari, kwigira no gukunda umurimo babibutsa ko bakwiye kumva ko bose ari abanyarwanda kuruta uko bakwiyita ibindi bintu..
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yabibukije ko bagomba kugira ishyaka ryo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda no kubera abandi urugero muri byose, yabibukije ko itorero rigamije kubaka urwanda abantu bakubakira kuri kirazira.
Uyu muyobozi w’Akarere yabibukije kuzaharanira indangagaciro z’abanyarwanda aho bazajya hose, uyu muyobozi yanabibukije ko bagomba kumenya ko intore itazarira abasaba guhindura imyumvire n’imitekerereze bashingiye ku ndangagaciro.
Abasoje aya magugurwa bavuga ko bahigiye ibintu byinshi aho bahuye bakaganira ku ndangagaciro na kirazira.
Mu karere ka Kirehe abanyeshuri batorejwe ku masite abiri aho ku isite ya APAPEN iri mu murenge wa Kigina hari abanyeshuri 667 naho kuri site ya Lycée de Rusumo hari abanyeshuri 704 bose hamwe bakaba bagera ku 1369. Abitabiriye bose baturutse mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe.