
Ministre Sheikh Musa F (iburyo), Senateri Mukasine M Claire, na mayor wa Karongi Kayumba B
nyuma yo gusoza umwiherero w’abikorera ba Huye
Minisitire w’umutekano w’igihugu Sheikh Musa Faziri arahamagarira abikorera n’uturere kurushaho kugirana ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, ariko agashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Ibi Ministre Musa Faziri yabisabye ubuyobozi bw’uturere twa Huye na Karongi, n’abikorera bo mu karere ka Huye kuwa gatatu tariki 11-12-2013, ubwo yasozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu mu karere ka Karongi.
Uwo mwiherero w’abikorera bo mu karere ka Huye wari mu rwego rwo kureba aho akarere kageze mu iterambere nyuma y’imyaka ine bari bamaze na none bakoze umwiherero muri Karongi.
Muri rusange basanze barageze kuri byinshi birimo inyubako nshya kuvugurura izari zishaje, kwagura amazu ya Kaminuza y’u Rwanda, amacumbi n’amahoteli bikomeje kwiyongeraku bufatanye bw’abihaye Imana, imihanda hagati mu mujyi no kuboneshereza abaturage.
Ashima ibyo byose bimaze kugerwaho n’ibyo biyemeje kugeraho, Ministre Musa Faziri ushinzwe by’umwihariko akarere ka Huye, yavuze ko ari imbuto y’ubufatanye bw’abikorera na leta, ariko ashimangira ko ubwo bufatanye bugomba no kuba hagati y’abikorera ubwabo.
Musa Faziri ati ni murebe ririya soko rya Nyarugenge risigaye rihuruza amahanga, isoko rya Huye ritagira uko risa, yewe n’aka karere ka Karongi n’ubwo mutabonye umwanya uhagije ngo mutembere murebe aho kageze kiyubaka, ni ukuvuga ngo abantu ahari ubufatanye abantu ntibananirwa cyane kandi bagera ku byo bifuza.
Umwiherero warangiye uvuyemo indi mishinga mishya igiye gutangizwa mu karere ka Huye harimo kubaka hoteli y’ubukerarugendo mu Bisi bya Huye umushinga wa Ntampaka Theo, uruganda rukora ‘Umugati wa Huye’ rwujuje ubuziranenge mpuzamahanga ruzubakwa n’isosiyete yitwa ‘Imanzi Investment Group’ ifatanyije n’umunyemari witwa Semuhungu.
Hazubakwa n’imesero rigezweho (dry cleaning) riri ku rwego rw’uruganda rizajya rikorera amahoteli amaresitora n’abatuye Huye babyifuza, umushinga ushyigikiwe na agence itwara abantu ya Horrizon Express.
Gusoza umwiherero w’abikorera ba Huye mu karere ka Karongi byitabiriwe na Ministre w’umutekano w’igihugu Musa Faziri nk’umushyitsi mukuru, Senateri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ba mayor b’uturere twa Huye na Karongi.