Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

GISAGARA: Umuyobozi w’intara y’amajyepfo yahaye ikaze abanyarwanda birukanwe i Burundi

$
0
0

Kuri uyu wa 6/11/2013 umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwai yagendereye abaturage bo mu karere ka Gisagara baherutse gutaha bava mu gihugu cy’u Burundi, mu rwego rwo kubaha ikaze mu Rwababyaye ndetse anatega amatwi ibibazo byabo kugirango bishakirwe ibisubizo.

Mu banyarwanda basaga 150 baherutse gutaha bava i Burundi abagera ku 107 ni abo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara. Ubwo batahukaga mu byumweru bibiri bishize baje ntacyo bazanye kuko imitungo yabo ndetse n’imwe mu miryango yabo yasigaye i Burundi ubu bakaba bafite ibibazo byinshi bitandukanye biri no mubyari byazinduye umuyobozi w’intara.

Aba baturage bavuga ko kuri ubu aho batahiye nta kibazo cy’umutekano bafite kuko haba akarere cyangwa abaturanyi ndetse n’imiryango yabo babakiriye neza, ariko bakaba bafite ikibazo cy’inzara n’ubukene bituruka kukuba ntacyo batahukanye mu byo bari bafite.

Bankundiye Francine ni umubyeyi w’abana batatu, akaba yarababyaranye n’umugabo w’umurundi ariko nyuma akaza no kubamutana. Avuga ko aho i Burundi ariho yari afite ibye byose, yarubatse ndetse ahafite n’imirima ariko ubu akaba yaraje nta na kimwe azanye kuko byose babiteshejwe, icyo yifuza ngo ni uko yafashwa kubona inzu n’ibyo arya kuko yifuza kuguma ino mu Rwanda.

Ati “akazu umuryango wadutije tubamo ni gato nta n’ibyo kurya dufite ariko mfite ikibanza ku mudugudu, nifuza ko ubuyobozi bwamfasha nkubaka bakabanza ariko bakampa ibyo kurya ngaha abana,  i Burundi nabo bakareka tugafata ibyacu cyangwa tukabigurisha kuko jye nifuza kwigumira ino”.

Bamwe mu banyarwanda bo muri Gisagara batashye birukanwe i Burundi

Bamwe mu banyarwanda bo muri Gisagara batashye birukanwe i Burundi

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali atangaza ko uru ruzinduko rwe rwari rugamije guha ikaze aba banyarwanda, bagasobanurirwa gahunda za Leta ndetse akanumva ibibazo byabo kugirango bishakirwe ibisubizo. Avuga ko mu bibazo bitandukanye byatanzwe birimo ibigendanye n’amasambu, bizagenda bikemurwa kandi bagafashwa kongera gutura.

Ati “Abifuza gusubira i Burundi bahafite imiryango cyangwa ibikorwa, bazashaka ibyangombwa basubireyo ariko abashaka kuguma ino nabo bazafashwa kuko ni abanyarwanda bacu kandi turabakunda, ibibazo byabo bizagenda bikemurwa kandi bizarangira bongere bature nta kibazo”.

Mu nama iheruka kuba ku wa 1/11/2013 yahuje umuyobozi w’intara y’amajyepfo n’umuyobozi w’intara ya Kirundo aho aba bayarwanda baturutse, u Burundi bwagaragaje ko butari bugamije kwirukana abanyarwanda ahubwo babasabaga gutaha bagashaka ibyangombwa bakagaruka ariko biza gushyirwa mu bikorwa nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri iki gihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>