Kuri uyu wa kane tariki ya 25/09/2013, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwakoze imurikabikorwa bwerekana ibyo akarere kagezeho mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 ndetse n’ibyo kahize kagomba kugeraho mu mwaka w’imihigo wa 2013-2014, imurikabikorwa ryitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahagarariye abaturage.
Nyuma yo kwerekana filime igaragaza bimwe mu byo akarere kagezeho mu mihigo ya 2012-2013, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ngo kuko ibyo akarere gakomeje kugeraho babigizemo uruhare runini, dore ko mu myaka ine kamaze kuzamukaho amanota 18 ku ijana.
Ati “Kuva mu mwaka wa 2009, uyu mwaka murabona ko twageze ku manota 95% tuvuye ku manota 77% muri ino myaka ine, twakoze neza kandi byose byashobotse kubera ko dufatanya n’abaturage”.
Umuyobozi w’akarere yabwiye abitabiriye iri murikabikorwa ko n’ubwo bageze kuri byinshi ariko hakiri ibyo kunozwa kugira ngo bakomeze bese imihigo banateza imbere abaturage.
Ubwo hagaragazwaga imihigo akarere ka Nyamagabe kahize muri uyu mwaka 2013-2014 ndetse n’iyo kasinyanye n’abafatanyabikorwa, byagaragaye ko harimo imihigo myinshi igamije kongerera agaciro umusaruro w’abaturage no guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi binyuze mu nganda nto n’iziciriritse ndetse no guteza imbere ubukorikori.
Aha twavuga nk’icyiciro cya kabiri cy’uruganda rukora imigina y’ibihumyo ruzajya runabitunganya ngo bibashe kubikwa igihe kirekire, inganda zizajya zitunganya ingano, uruzajya rukora ibintu binyuranye mu mpu dore ko mu mwaka ushize hubatswe ibagiro, n’ibindi.
Mu gihe abaturage benshi bagitunzwe n’ubuhinzi, muri uyu mwaka ngo hazongerwa ingufu mu kongera umusaruro ku buso kugira ngo abahinzi bihaze basagurire n’amasoko binyuze mu gukoresha ifumbire, hakazatangwa n’inka 1597 ku miryango itishoboye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne, yashimiye akarere ka Nyamagabe intambwe kateye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, dore ko kazamutse haba mu manota no mu mwanya, bigatuma kaza mu cyiciro cya kabiri n’amanota 95% kakaza ku mwanya wa karindwi ku rutonde.
Yibukije abagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ko umwaka wa 2013-2014 ugeze kure bityo akaba yizera ko imihigo bayigeze kure, ndetse bakwiye kujya bareba aho ivana abaturage n’aho ibageza.
Biteganijwe ko imurikabikorwa rizakomeza ku nzego z’imirenge kuwa gatanu tariki ya 27/09/2013, naho ku rwego rw’utugari bikazaba tariki ya 03/10/ 2013 kugira ngo abaturage babashe kumenyeshwa ibibakorerwa.