Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rwanda | Gakenke: Buri kagari kagiye kugira televisiyo rusange yo gufasha abaturage gukurikirana gahunda za Leta

$
0
0

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahigiye imbere y’inama njyanama y’akarere tariki 14/08/2012 ko bazagura televisiyo imwe mu buri kagari mu rwego rwo gufasha abaturage gukurikirana gahunda za Leta.

 

Abanyamabanga nshingwabikorwa bimirenge na bamwe mu bakozi bakarere Rwanda | Gakenke: Buri kagari kagiye kugira televisiyo rusange yo gufasha abaturage gukurikirana gahunda za Leta

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge na bamwe mu bakozi b'akarere

Uyu muhigo washimwe n’abajyanama bitabiriye iyo nama,  ariko ukaba ugifite imbogamizi zirimo umuriro w’amashanyarazi ukiri ku gipimo gitoya mu karere ka Gakenke dore ko ubu gusa 5 ku ijana by’abaturage batuye Akarere ka Gakenke ari bo batunze umuriro. Ibi bivuga ko utugari twinshi tudafite umuriro w’amashanyarazi yakoreshwa mu gucana terevisiyo rusange.

Igisubizo ni ugukoresha moteri zitanga umuriro ariko ubushobozi bwo kuzigurira amavuta bukibazwaho niba buzaboneka; nk’uko umwe mu baturage yabidutangarije.

Ariko umuntu ntabwo yavuma iritararenga dore ko ahari ubushake byose bishoboka. Uretse, imbogamizi y’umuriro w’amashanyarazi, Abanyagakenke ntibareba televisiyo y’u Rwanda ahanini kubera imiterere y’akarere k’imisozi miremire.

Ikigaragara ni uko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’akarere mu gihe hatagize igikorwa na Leta cyangwa ikigo cy’itangazamakuru cya ORINFOR indoto bafite zaba ziri kure nk’ukwezi.

 

 

 

 

Google+

Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>