Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Kamonyi: Abakuru b’imidugudu barasabwa kuba intangarugero mu bo bayobora

$
0
0

Kamonyi

Mu mwiherero wabaye tariki 24/9/2014, ugahuza abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere, abakuru b’imidugudu 317 igize akarere ka Kamonyi, basabwe kuba intangarugero mu bo bayobora no kumenya gusobanura gahunda zigezwa ku baturage.

Mu kiganiro yatanze, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari yashimiye abayobozi batandukanye b’akarere ka Kamonyi uruhare bagize mu kwesa imihigo y’umwaka 2012/2013, aka karere kakaba karahembwe igikombe cya Zahabu na Perezida wa Repubulika.

Yabibukije ariko, ko uyu mwaka ari ugukora kurushaho kuko imihigo yahujwe na gahunda ngari z’iterambere ry’igihugu arizo : gahunda y’imbaturabukungu mu iterambere “EDPRS” na gahunda y’icyitegererezo 2020 “Vision 2020”.

By’umwihariko, Munyentwari arasaba abakuru b’imidugudu nk’abayobozi begereye abaturage, kuzana impinduka mu myumvire no mu mikorere y’abaturage. Barasabwa kuba abantu bayobora impinduka, bizerwa n’abo bayobora kandi bakavuga ibyo nabo bemera , aho kubyitirira ubuyobozi bwo hejuru.

Aragira ati” umukuru w’umudugudu agomba kuba umuntu ufite amakuru ahagije kuri gahunda ya leta akangurira abo akuriye. Niba atarabyumva neza yakagombye kubanza akabaza neza abamukuriye kuko telefoni zo kubavugisha akarere karazibahaye”.

Yongeye kubihanangiriza kudakoresha iterabwoba mu bukangurambaga bakora, ngo ahubwo bajye basobanurira umuturage icyo iyo gahunda izamumarira. Aha aratanga urugero rw’uko mu gukangurira umuturage  guhingisha ifumbire, yagombye gusobanurorwa ko bizongera umusaruro yakuraga mu murima we.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, we, arasaba abakuru b’imidugudu kugira indangagaciro zibereye abayobozi nk’uko babitozwa na Perezida wa Repubulika. Arabasaba rero kwitwararika, kutarenganya, no kutabangamira iterambere; kuko ari byo bituma umuturage akubonamo umuyobozi umubereye.

Uku gukorana neza hagati y’abakuru b’imidugudu n’abaturage, bigarukwaho na Mutarindwa Jean Claude, umwe mu bakuru b’imidugudu bashimwa ko bafasha akarere mu kwesa imihigo; akaba ahamya ko buri mwaka abaturage b’umudugudu akuriye wa Giheta, akagari ka Cyambwe, mu murenge wa Musambira, bitabira Mutuweli 100% babikesheje kwibumbira mu Kimina.

Mutarindwa kandi aragaya abakuru b’imidugudu bitwara nabi mu bo bayobora nk’abakubita abaturage ndetse n’abenga inzoga z’inkorano.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>