Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

UBWITABIRE BW’ABANYAMURYANGO BA FPR MUKWAMAMAZA ABA KANDIDA DEPITE NGO BIRATANGA ICYIZERE CY’INTSINZI

$
0
0

UBWITABIRE BW’ABANYAMURYANGO BA FPR MUKWAMAMAZA ABA KANDIDA DEPITE NGO BIRATANGA ICYIZERE CY’INTSINZI

NYAGATARE- Mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa kugira ngo umunsi nyirizina w’Amatora y’Abadepite ugere, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare baratangaza ko ubwitabire bagaragaje mukwamamaza aba Kandida babo nta shiti bibaha ikizere cyo kuzegukana imyanya myinshi mu Nteko.

Nkuko byagiye bigaragara ku ma site atandukanye yiyamamarijeho abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi, abanyamuryango bitabiraga ari benshi, aho wasangaga ku mihanda, muma centre y’ubucuruzi hose hari ibyapa byamamaza ikirangantego cya FPR.

Ubwo yitabiraga gahunda yo kwamamaza abakandida ba FPR mu murenge wa Karangazi kuri uyu wa Kane, umwe mubanya muryango ba FPR, Calixte Nzaramba, yatangaje ko we icyizere cy’intsinzi yamaze kukigeraho.

“Ntakabuza aya matora tuzayanyuranamo ishema n’isheja. Uru ruvunganzoka rw’abanyamuryango n’ikimenyetso cy’uko twashyigikiye byimazeyo abakandida bacu.”

Undi munyamuryango, James Kayitare yagize ati “FPR n’umuryango wishakiye abayoboke kubera ibikorwa byawo byiza…niyo mpamvu ubona abasaza, abakecuru, inkumi ndetse n’abasore baba babukereye baje kwamamaza abakandida b’umuryango. Aba bose bazanwa aha n’ibikorwa FPR yabagejejeho birimo nk’amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi ntarondora. Twizeye ko tuzegukana imyanya myinshi mu Nteko.”

Mukarere ka Nyagatare, Umuryango FPR wamamaje abakandida babiri aribo Bwiza Cony na bwana Rukumbura John.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>