Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Nyamasheke: Gusoza ku mugaragaro gahunda yo kwamamaza FPR Inkotanyi byari nk’ubukwe

$
0
0

Gusoza ku mugaragaro gahunda yo kwamamaza FPR InkotanyiGusoza ku mugaragaro gahunda yo kwamamaza

Mu gikorwa cyo gusoza gahunda zo kwamamaza Umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke cyabereye mu murenge wa Ruharambuga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/09/2013; abanyamuryango ba FPR bo muri uyu murenge bari babiteguye nk’ibirori kandi bagahamya ko bazatora FPR nta kabuza.

Imbaga y’abaturage, ugereranyije bagera ku bihumbi 10 na 500 bari bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Ntendezi, aho wabonaga ko barimbye mu myambaro n’ibirango bya FPR Inkotanyi ndetse bamurika ibikorwa by’iterambere bafite babikesha imiyoborere na gahunda nziza bavuga ko bazigejejweho na FPR Inkotanyi, bityo ngo bakaba bagomba kuyitura igikumwe cyabo bayitora 100% mu matora azaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/09/2013.

Uhereye mu rwinjiriro runini rw’icyo kibuga, hari hatatse ibikorwa by’iterambere byagezweho n’abaturage, hagakurikiraho irembo rito ritatse ryagombaga kunyurwamo n’abakandida depite ndetse n’abayobozi mu Muryango wa FPR Inkotanyi; bageze imbere abakandida bamanyura umutsima (gateau) nk’ikimenyetso cy’uko ubukwe bw’abageni babo (abakandida ba FPR) bwatashye; hakurikiraho kubamurikira impano z’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorerwa mu murenge wa Ruharambuga.

Uko gahunda zo kwamamaza nk’ubuhamya ndetse n’ubutumwa bw’abakandida n’abayobozi muri FPR byatambukaga, ni ko ababyeyi b’i Ruharambuga bari bafite imyaka n’imbuto z’ubwoko butandukanye, ibisabo n’inkongoro; bakoraga umutambagiro ukomeza bazenguruka uruhimbi (podium/stage) rwari rwateguwe.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Ruharambuga, Kanamugire Adolphe n’abandi banyamuryango bo muri uyu murenge batanze ubuhamya bavuga ko ibyo byiza byose bigaragarira amaso babikesha FPR Inkotanyi kandi bakaba baje kubimurika mu ruhame nk’ikimenyetso cy’igihango bafitanye na FPR kizatuma bayitora.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ndetse n’abakandida  5 bamamazaga FPR Inkotanyi baniyamamaza, babwiye abanyamuryango babo b’i Ruharambuga ko ibyo bishimira bamaze kugeraho ari intangiriro kuko ngo imbere hakiri ibindi byiza byinshi kandi ko nibatora FPR Inkotanyi, imigambi yabo myiza bafite yose izahinduka ibikorwa bifatika.

Intumwa y’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Musabyimana Innocent wari waje kwifatanya n’aba barwanashyaka yabashimiye icyizere bagaragariza ishyaka ryabo kandi avuga ko adashidikanya ko FPR izatorwa 100% muri uyu murenge.

Musabyimana akaba yabwiye aba banyamuryango ba FPR ko ubunyamabanga bukuru bwa FPR bubashimira ku bw’ibikorwa byabo byivugira kandi bikaba biwamamaza. Aha akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba aba baturage ko bagomba gushyigikira ibyo bikorwa bigejejeho batora FPR Inkotanyi mu matora yo ku wa mbere, tariki ya 16/09/2013.

Musabyimana yagize ati “Ibyo byose Umuryango urabibashimira kuko mwakoze ibikorwa byiza byo kwamamaza FPR Inkotanyi. Kuri uyu munsi rero tukaba turimo gusoza ku rwego rw’akarere ariko nk’uko twabivuze: ‘Inkoko ni yo ngoma’, abakandida mwababonye, icya ngombwa ni igikumwe dutora Umuryango wa FPR Inkotanyi kuko ibyo tumaze kugeraho ni byinshi.”

Musabyimana kandi yongeyeho ko nubwo ibikorwa byo kwamamaza bisojwe ku mugaragaro, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  bakomeza gukangurira abo basize mu ngo kugira ngo na bo bazayitore ku wa  16/09/2013.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>