Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

RUSIZI: Abanyarwanda bavuye mu mashyamba ya congo barambiwe no guhora bitwa abanyamahanga

$
0
0

2

Abanyarwanda bavuye mubice bitandukanye bya Congo batangaza ko kuba mu mahanga ari ukubura uko umuntu agira , usibye kuba ngo ubuzima bwabo bwari bumeze nabi cyane kuko ngo bari babeshejweho no guhingiriza ngo bahoraga bacyurirwa n’abacongomani bigatuma bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Mukarubayiza Imacule, ni umwe muri aba batahutse avuga ko yahuye n’ibihuha byinshi byamubuzaga gutahuka kubera kudasobanukirwa neza bigatuma agira ubwoba ariko ngo yafashe ingamba avuga ko atagomba guha agaciro ibyo abwibwa ku Rwanda kuko ngo nanone yabonaga atamerewe neza mubuhungiro aho yahoraga yiruka ahunga imirwano ari kumwen’abana bityo ahitamo gutahuka.
Uyu mugore kimwe na bagenzi be batangaza ko benshi bahejejwe muri congo n’ubujiji kuko ngo baba batekereza ko bafungwa kandi nyamara ngo ntacyo bigeze bakora cyane cyane abagore n’abana bagiye bavukira muri Congo, ni muri urwo rwego aba batahutse bakangurira bagenzi babo gutahuka bakareka guha agaciro amagambo ya FDLR ibabuza kugaruka iwabo.
Aba bagore biganjemo abana bavuga ko kuba FDLR ikomeza kubatera ubwoba ibabuza gutahuka ngo biterwa n’ibyaha basize bakoze mu Rwanda bityo ngo bagashaka ko n’abandi babihomberamo , gusa aba batahutse ngo babajwe n’imiryango yabo basize inyuma kuko ngo baramutse bamenye uko bakiriwe mu gihugu cyabo ngo nabo byabatera umwete wo gutahuka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>