Umuryango wa FPR Inkotanyi urizeza abaturage b’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke ko muri manda y’abadepite igiye gutorerwa bazagezwaho umuhanda wa kaburimbo ndetse n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, maze ukabasaba kuwutora 100% kugira ngo ibyo bikorwa bibagereho nta nkomyi.
Ibi byavugiwe ku kibuga cya Jarama kiri mu kagari ka Jarama mu murenge wa Gihombo ubwo tariki ya 8/09/2013 Umuryango wa FPR Inkotanyi wiyamamazaga wamamaza n’abakandida depite bawo mu matora ateganyijwe tariki ya 16/09/2013.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Gihombo bagera ku bihumbi 5 bari baje kwamamaza Umuryango wabo barimbye mu myambaro, amabara n’ibirango bya FPR kandi bari batatse ibikorwa by’iterambere bagezeho babikesha ubuyobozi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi. Aho abashyitsi banyuze hari hatatse imikindo mu nzira, bigaragaza ko bari babiteguye nk’ibirori.
Mu baturage batanze ubuhamya barimo umwe wo mu cyiciro cy’urubyiruko, umugore ndetse n’umugabo; bagaragaje ko bisunze imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi n’ibitekerezo byayo, babashije kwigeza ku bikorwa by’indashyikirwa kandi bakaba bafite icyizere cyo gukomeza gutera imbere.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abaturage b’umurenge wa Gihombo ko FPR yaharaniye kubateza imbere kuva kera kandi ibyo bamaze kugeraho bikaba bitazahagarara ahubwo biziyongera inshuro nyinshi, maze abasaba gushyigikira ibyo bikorwa batora FPR nta wusigaye.
Mu byo basezeranijwe kugezwaho muri manda y’abadepite igiye gutorerwa ni umuhanda wa kaburimbo uzanyura muri uyu murenge ukazavana abaturage bawo mu bwigunge ndetse ukabafasha mu buryo bw’imihahiranire. Ikindi basezeranijwe ni ukugezwaho umuriro w’amashanyarazi aho utaragera ndetse n’amazi meza ku bwinshi muri iyi manda igiye gutangira.
Abakandida batanu bamamaje Umuryango wa FPR Inkotanyi barimo 4 bo muri FPR nyirizina ari bo Komiseri Mwiza Espérance, Kankera Marie Josée, Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie na Karimunda Réné ndetse na Hitiyaremye Augustin wo mu Ishyaka PSR ryifatanyije na FPR. Buri wese muri aba bakandida yafashe umwanya avuga ibigwi FPR kandi agasaba abaturage gutora FPR Inkotanyi 100% kuko ngo ntizahwema kubagezaho ibikorwa by’iterambere bibumbatiwe n’umutekano.
Iki gikorwa cyaranzwe na morale y’abaturage ndetse bakaba basusurukijwe n’umuhanzi Nduwimana Jean Paul ukunzwe cyane mu gace ka Cyangungu, by’umwihariko akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka “Murabeho ndagiye”, “Ni abagabo” ndetse na “Igikombe cy’imihigo” yahimbiye akarere ka Nyamasheke.