tariki ya 06/09/2013, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwasinyanye n’imirenge, imiryango itagengwa na Leta, sosiyete sivile ndetse n’ amadini, imihigo izashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2013-2014.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yavuze ko ubusanzwe bajyaga basinyana imihigo n’imirenge gusa, ariko ngo hiyongereyeho abafatanyabikorwa kugira ngo bage bafatanya gukurikirana imihigo yabo uko ishyirwa mu bikorwa, habeho no kugirana inama mbere y’igihe, ubusanzwe zajyaga zitangwa nyuma y’isuzuma bakorerwaga ngo kuko aribwo byarushaho gutanga umusaruro.
Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko gusinyana imihigo n’inzego zinyuranye zikanafatanya kubikurikirana bigira uruhare mu kurushaho guhuriza hamwe ingufu dore ko bose bakorera abaturage hagamijwe kubateza imbere, ndetse kikaba n’igihango izo nzego ziba zigiranye n’abaturage bigatuma zibasha kubikora neza.
Ati “Kuba dusinyana imihigo n’inzego zitandukanye twumva bitwongerera imbaraga zo gukorana, ariko noneho nk’abantu dukorera hamwe kandi twese dufite inshingano zo guteza imbere umuturage, ni igihango tuba tugiranye abayobozi, ariko noneho tuba tunagirana igihango n’abaturage kugira ibyo tubakorera turusheho kubinoza, no kubishyira mu bikorwa”.
Mu mihigo ya 2013-2014 Akarere ka Nyamagabe gateganya gusinyana n’umukuru w’igihugu mu minsi iri imbere, hagaragaramo imihigo isaga 80 mu gihe mu mwaka wa 2012-2013 kari gafite imihigo 55 gusa.
Umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Ayinkamiye Donatille avuga ko byanze bikunze iyi mihigo yose izagerwaho kuko hari ubunararibonye ndetse n’ubufatanye bw’inzego zose zaba iz’ubuyobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage b’akarere.
Muri uyu muhango kandi abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagize mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ngo kuko yeshejwe ku rugero rushimishije, ndetse no muri gahunda zisanzwe z’iterambere ry’abaturage.
Hanagaragajwe kandi ibyavuye mu isuzuma ryakorewe imirenge mu mihigo y’umwaka ushize aho imirenge yashyizwe mu byiciro bitatu aribyo Abadahigwa, Abesamihigo ndetse n’inkomezamihigo, ikanahabwa inama zayifasha kurushaho kuzuza neza ibyo iba yarahize.