Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

RUSIZI: Rusizi na Bukavu bakomeje guhahirana nk’ibisanzwe

$
0
0

RUSIZI Rusizi na Bukavu bakomeje guhahirana nk’ibisanzwe

Mu gihe imigenderanire yambukiranya imipaka itameze neza hagati y’umujyi wa Goma n’akarere Rubavu biturutse kuntambara za M23 na leta ya Congo, yakomeje no kuvugwaho gutera ibisasu mu Rwanda , ku mupaka uhuza umujyi wa Bukavu n’akarere ka Rusizi imihahiranire hagati y’abaturage ba Bukavu na Rusizi iracyameze neza.

Ibi bigaragazwa n’uko usanga urujya n’uruza rw’abaturage kumpande z’ibihugu byombi bakomeza kwambukiranya imipaka bahahirana ari abambuka bajya muri congo cyangwa abaza mu Rwanda,  bose  bavuga ko nta bibazo bahura nabyo  gusa muminsi yashize iyo intambara zuburaga hagati ya M23 na Leta ya Congo wasangaga rimwe na rimwe abanyarwanda bajya guhaha ibukavu bahohoterwa n’abacongomani.

Bamwe mubacongomani twaganiriye bari baje guhahira mu Rwanda bavuga ko batifuza umutekano mubi hagati y’iyi mipaka yombi dore ko ngo basanga nta n’aho yaturuka kuko iri kubera kure yaho batuye akaba ari muri urwo rwego bavuga ko ngo iyo habaye umwuka mubi abaturage aribo babihomberamo

Abakozi bakora kumipaka bavuga ko imigenderanire imeze neza muri rusanga kuko iyo habaye ikibazo bahita babimenya bidatinze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>