Mu gihe Akarere ka Gatsibo kari kiyemeje kwesa imihigo kagirana na Perezida wa Repubulika ku gipimo kiri ku 100%, ubuyobozi bw’aka Karere butangaza ko icyo gipimo bwakirengeje ubu kikaba kigeze ku 100,6%.
Ibi ni ibyatanga n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise kuri uyu wa 29 Nyakanga uyu mwaka, Ubwo bari mu gikorwa cyo kumurikira intumwa zaturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’Intara y’uburasirazuba imihigo Akarere kari kahize.
Umuyobozi w’Akarere yadutangarije ko kugira ngo ibi bigerweho habayeho ubufatanye n’abaturage, ati:”Twashyize cyane imbaraga mu kwegera abaturage tukabereka ko imihigo ari igikorwa kibafitiye akamaro, abaturage bacu nabo barabyumvishe ubu bamaze kubigira ibyabo”.
Ruboneza akomeza avuga ko abaturage babigizemo uruhare cyane aho mu Mirenge ya Gasange, Kageyo na Kabarore abaturage babashije kwikorera umuyoboro w’amazi ungana kilometero 6, ubu ngo bakaba barabnashije kwigereza amavomero mu tugali.
Ikibazo cyakunze kugaragara cyane mu Karere ka Gatsibo ni mu rwego rw’ubuzima muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aka karere kakaba kari kaje ku mwanya wa nyuma bitewe n’imyumvire y’abaturage nkuko bitangazwa na Uwizeyimana Jean Bosco, ushinzwe ubuzima mu Karere.
Uwizeyimana ati:”Twari twabaye aba nyuma muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku gipimo cya 64,8% bitewe nuko twari twarahinduye imyakirire y’amafranga y’abaturage, mbere twayakiraga mu ntoki nyuma tuza kubwira abatura ko bazajya bishyurira kuri za banki, abaturage batinze kubyumva bidindiza imyishyurire”.
Ubuyobozi bw’Imirenge yo muri aka Karere buvuga ko bwagiye buhura n’imbogamizi zitandukanye mu kwesa iyi mihigo, aho hagiye habaho gutinda kw’inyunganizi y’Akarere mu ngengo y’imari, ndetse n’imyumvire y’abaturage yari ikiri hasi muri gahunda y’imyubakire y’ibyumba by’amashuli nkuko bitangazwa na bamwe mu banyamabanganshyingwabikorwa b’Imirenge.
Akarere ka Gatsibo kari kahize imihigo 57, harimo iy’ubukungu 37, imihigo 7 mu mibereho myiza y’abaturage na 13 mu miyoborere myiza n’ubutabera. Intumwa zaturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu zikaba zaboneyeho n’umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere biri muri aka Karere.