Ubwo iri tsinda ryo ku rwego rw’igihugu ryagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ka Rusizi kuwa 24/07/2013, bashimye imikorere n’imikoranire n’abafa inyabikorwa by’aka karere.
Ibi bikaba bigaragazwa n’uburyo imihigo bagiye bahiga yashyizwe mu bikorwa ku buryo bushimishije; nkuko bigaragazwa na za raporo bagiye batanga cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ibikorwaremezo n’ibindi
Ikindi cyashimwe cyane ni uburyo abakozi bo mu mirenge bafite amakuru ahagije ku bikorwa biri mu mirenge iwabo, Sibomana Saidi, umuyobozi wungirije wa RLDSF atangaza ko aka karere ndetse n’utundi ngo bamaze kumenya akamaro k’imihigo kuko ngo bayigezeho kuburyo bushimishije, yavuze kandi ko aka karere gafite amahirwe menshi yo kuzatera imbere kuko ngo kari mu turere 6 twatoranyijwe kuba imijyi ya kabiri yunganira umujyi wa Kigali, akaba yanabasabye gukoresha neza ayo mahirwe bahabwa bakayabyaza umusaruro ,
yanakanguriye abayobozi b’akarere ka rusizi gukangurira abaturage gushishikarira ibikorwa by’iterambere n’ishoramari kuko ngo ibyo bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu bigaha abaturage akazi mu rwego rwo kugana ku kwigira kw’abanyarwanda.
Sibomana Saidi yatangaje ko udushya dutandukanye yasanze muri aka karere cyane cyane dushingiye kubufatanye bw’inzego kuko ngo basanga ibikorwa byabo binoze , Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere ka Rusizi atangaza ko ngo bakoze neza muri iy imihigo ya 2012-2013, kuruta iy’umwaka washize .
Ibyo ngo birabaha icyizere cyo kuzabona umwanya utari mubi kuko ngo nta ngorane bagize zababuza kugera kumihigo biyemeje kuko ngo imihigo myinshi kuri ubu iri hejuru ya 90%, akavuga ko ngo bizera ko bari mu turere tuzagaragara neza kuko ngo n’izindi nzego zagiye zibasuzuma zasanze bahagaze neza, umwaka ushize aka karere ka Rusizi kabaye aka 27 mu turere 30, ubu ngo kakaba gahatanira kuva kuri uyu mwanya
Muri ibi bikorwa by’imihigo y’akarere ka Rusizi byagaragarijwe iritsinda rishizwe gusuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ahanini byibanze kubikorwa bigirira abaturage akamaro muri ya gahunda yo kubegereza ubuyobozi muri byo harimo inyubako z’ibigo nderabuzima, ubuhinzi, ubworozi, ibikorwaremezo n’ibindi.