Abagize njyanama
Miliyari 12 na miriyoni 31, n’ibihumbi 144,n’amafaranga ibihumbi 458, niyo ngengo y’imari y’Akarere ka Rusizi yemejwe ku wa 02/07/2013, ikazakoreshwa mu karere ka Rusizi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014.
Kamanzi Spherion, perezida wa jyanama y’akarere ka Rusizi atangaza ko iyi ngengo y’imari izibanda mubikorwa bigamije guteza imbere abaturage cyane cyane imihanda izajya ihuza imirenge n’indi hagamijwe kunoza uburyo bw’imihahiranire, ibyo ngo bizatuma na wa muturage waburaga amafaranga amugeraho kubera ko imyaka ye izaba iri kugera ku isoko kuburyo bworoshye.
Nubwo iyi ngengo y’imari izibanda kubikorwa by’imihanda ngo ntabwo ubuyobozi bw’akakarere bwirengagije ikibazo cy’amazi meza akibura muri aka karere aho abaturage benshi bafite icyo kibazo, gusa ngo nta bushobozi akarere gafite bwo guhita bakemura icyo kibazo kuko ngo gisaba amafaranga menshi, cyakora ngo habonetse ubundi bushobozi bwisumbuyeho bagishyira mubyihutirwa
Ugereranije n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012_2013 Iy’ uyu umwaka yagabanutseho 10.9 %. Akaba ari muri urwo rwego bizatuma hari byinshi bigabanuka nk’imishahara y’abakozi n’ibindi, cyakora ngo ntabakozi bazasezererwa mu mirimo nkuko byatangajwe n’umunyamabanganshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi Ndemeye Albert abamara impungenge, anabashishikariza gukomeza gukora imirimo yabo neza
Mu gusoza uyu muhango Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi Kamanzi Sephorien yatangarije abakozi gutangirana imihigo yabo amaraso mashya kuva yakwemezwa aho buriwese yasabwe kwihutisha ibikorwa bye hato ngo hatagira uvuga ko yarenganywe n’igihe.