Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Gicumbi: Hamenwe ibiyobyabwenge ndetse banasobanurirwa ku ngaruka zabyo

$
0
0
Ibiyobyabwenge byamenewe imbere y’abaturage

Ibiyobyabwenge byamenewe imbere y’abaturage

Mu gihe polisi iri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo birimo kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya impanuka zo mu muhanda, gukemura amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

Ku wa 13/06/2013 mu murenge wa Byumba polisi yamennye ibiyobyabwenge bitandukanye byagiye bifatwa ku bufatanye na polisi, ingabo n’abaturage.

,Mu biyobyabwenge byamenwe akaba ari Dozens 600 bya chief waragi, kanyanga litiro 180, suzi waragi dozen 6 ndetse na coffe waragi dozen 2.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese yigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese yigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge

Umuyobozi wa police mu karere ka Gicumbi NDOLI Fred yakanguriye abaturage gukomeza guatanga amakuru yaho babonye bene ibi biyobyabwenge kugirango police ishobora kubifata kuko ingaruka zabyo ntawe zitageraho.

Lt RUGEMINTWAZA Athanase wari uhagarariye ingabo muri iki gikorwa akaba yashimiye abagize uruhare mu mu ifatwa ry’ibi biyobyabwenge,

 

Ati “nkaba nshishikariza n’abandi bagikoresha bene ibi biyobyabwenge kubyirinda nyuma y’uko ubikoresha agerwaho n’ubukene ndetse bigakurura n’amakimbirane mu miryango”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese akaba yasabye abaturage kubyirinda kuko amafaranga yaguze ibi biyobyabwenge yagombaga kuba yabafasha mu miryango yabo mu kwiteza imbere.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>