Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cy’intore zimaze amezi atandatu zitorezwa mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Mushubi wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/06/2013, intore zarangije gutozwa zasabwe kuzashyira mu bikorwa amasomo zahawe.
Nk’uko byatangajwe na zimwe mu ntore zirangije gutozwa, ngo mu itorero ry’igihugu zihakuye ubumenyi butandukanye kandi buzazigirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.
Ngirinshuti Yohani Damaseni umwe mu batojwe yagize ati: “mu itorero twungukiyemo byinshi, twatojwe za kirazira byinshi ntabwo byari bizwi, umuco nyarwanda, gukorera hamwe, kwitabira ibikorwa bya leta, kuvugisha ukuri n’ibindi.”
Zinarizima Diogène, perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yasabye izi ntore zirangije gutozwa gushyira mu bikorwa inyigisho zatojwe, zikagaragaza ubutore bityo zikiteza imbere n’umurenge wazo.
Ati: “Utaganye ukishakira ibisubizo, ukoze neza bakakureberaho, ikiba gisigaye n’iki? Twerekane bwa butore bwacu, gahunda za leta tuzishyigikire, twirebemo imbaraga dufite. Nitubyumva gutyo ngira ngo umurenge wacu tuzawugeza aho twifuza”.
Bakusi Alphonse, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu yibukije abatoza ko gutoza ari uguhozaho, anabwira abarangije gutozwa ko ubutore batagomba gusigara aho batorezwaga ahubwo ko bizagaragarira mu bikorwa, amagambo no kugira abandi inama bizabaranga.
Yibukije ko abakuru bagomba kujya bahabwa umwanya bakaganira n’abana ku mateka y’u Rwanda, umuco wa kera, bakabaha impanuro zizabafasha kuba abantu babereye u Rwanda.
Intore zarangije icyiciro cy’amezi atandatu zitozwa zahize imihigo zigomba kwesa ikubiye mu mibereho myiza, ubukungu n’ibindi.