Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

ABANYARWANDA BAKWIYE KUGIRA UMWIHARIKO WO GUKUNDA IGIHUGU CYABO

$
0
0

Nyagatare : Kuba u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye ku bindi bihugu, byagombye gutuma n’abanyarwanda bagira umwihariko wo gukunda igihugu cyabo.

Ibi Kansanga Ndahiro Marie Odette visi presidente wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yabisabye abahagarariye imitwe ya politiki, abikorera ndetse n’abanyamadini bo mu karere ka Nyagatare kuwa 31 Gicurasi, 2013 hari munama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Nk’uko byagarutsweho  na Mugire Christophe uyobora amatora mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ngo iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe hagamijwe ko aba bahura kandi bizerwa n’abaturage benshi bakangurirwa kubegera bityo bakazitabira itora ndetse bakanatora neza. Ibi kandi nibyo byashimangiwe na visi perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora madame Kansanga Ndahiro Marie Odette wanasabye abari muri ibi biganiro kugaragaza ikizere bagirirwa n’abanyarwanda maze bakabakangurira kwirinda impuha, kugira ubworoherane bemera ibyavuye mu itora no gukunda igihugu cyabo hagamijwe ko kitasubira mu bihe cyavuyemo bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Gutoza abanyarwanda gukunda igihugu kandi ngo ninayo nshingano y’abanyamadini nk’abantu bizerwa n’abakirisitu.

Pasiteri Rwigema Donatien umuyobozi w’itorero ADEPR mu karere ka Nyagatare yemeza ko bashingiye ku mateka mabi yabaye mu gihugu aribo bafite inshingano yo gukangurira abayoboke babo kwihitiramo abayobozi beza kandi bumva ibibazo byabo no kubaka Leta y’amahoro irambye ifitiwe ikizere.

Uku kubaka igihugu cy’amahoro kandi ngo niyo y’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda dore ko bose intego yabo ari ugutezimbere igihugu.

Nk’uko bisobanurwa na Mujawakigeri Appolinarie wo mu ishyaka PSD ngo akarusho k’uRwanda ni uko habaho ihuriro ry’imitwe ya Politiki bityo akaba ari naho bunguranira ibitekerezo hagashyirwa imbere icyatezimbere abanyagihugu hatarebwe aho buri wese akomoka.

Mu butumwa yagejeje kuri aba banyamadini, abikorera ndetse n’abahagarariye imitwe ya politiki, Gasana K.Paul umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyagatare, yabasabye kujya gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye muri iyi nama bityo akarere kazese umuhigo wo kwitabira itora no gutora neza. Ikindi kandi ni uko bakwiye guharanira ko u Rwanda rwahora ari bandebereho mu ruhando mpuzamahanga mu migendekere myiza y’amatora. Amahugurwa nk’aya kandi yabereye no mu karere ka Gatsibo aho abayitabiye basabwe kuba umusemburo w’abayoboke babo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>