Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Mbazi: Hatangijwe gutozwa ikindi cyiciro cy’intore mu midugudu

$
0
0

Hatangijwe gutozwa ikindi cyiciro cy’intore mu miduguduMu kagari ka Ngara mu murenge wa Mbazi wo mu karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro ikindi cyiciro cy’intore ku rwego rw’imidugudu, aho imidugudu yose igize aka kagari yahuriye hamwe muri uyu muhango n’ubwo buri mudugudu uzatorezwa ukwawo.

Mu muhango wo gutangiza iki cyiciro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Hagenimana Pacifique yabwiye intore zigera kuri 240 zizatozwa mu byiciro bitandukanye byo mu kagari ka Ngara ko itorero ryahozeho na kera atari inzaduka, rikaba ryari ishuri abakurambere bigiragamo indangagaciro z’abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko hifujwe ko itorero ryagezwa ku banyarwanda bose ngo babashe kugira imyumvire imwe bityo bafatanye kurwana urugamba rw’iterambere, ngo kuko iterambere ritagerwaho abanyarwanda badafite intumbero imwe.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Nyamagabe, Uwimana Eric yatangaje ko kwegereza ibikorwa by’itorero ku mudugudu ari muri gahunda yo kwegereza ubushobozi n’ubuyobozi abaturage, ndetse ngo umudugudu akaba ari rwo rwego rwegereye abaturage rushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire, imyitwarire no kwihutisha iterambere.

Yasabye intore zitangiye icyiciro kizamara amezi atandatu zitozwa kuzakurikirana amasomo neza zikazavamo abatoza beza bityo u Rwanda rugasubirana indangagaciro na kirazira rwahoranye.

Izi ntore zigiye gutozwa mu gihe cy’amezi atandatu ngo ziteguye kungukira byinshi mu itorero nk’indangagaciro zikwiriye umunyarwanda ndetse na Kirazira, bikazatuma babasha kumenya ibyo bakwiye gukurikira n’ibyo bakwiye kureka, ndetse ngo bakaba biteguye kuzabisangiza abandi ngo u Rwanda rutazasubira mu bihe bibi rwanyuzemo bya jenoside yakorewe abatutsi nk’uko Mujawayezu Elizabeti abivuga.

Mu itorero ryo mu midugudu hatorezwamo ibyiciro bitandunkanye bigizwe n’icy’abana bafite hagati y’imyaka 7 na 13, icy’urubyiruko rutarashaka ndetse n’icy’urubyiruko rwashatse n’ibindi byiciro bisigaye birimo amajigija, ibikwerere n’abasheshe akanguhe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>