Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Rutsiro : Bahuguwe ku myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora

$
0
0

Bahuguwe ku myiteguro n’imigendekere myiza y’amatoraAbahagarariye imitwe ya politike,sosiyete sivile,  amadini n’amatorero mu karere ka Rutsiro barasabwa kurangwa n’imyiteguro myiza y’amatora, kwirinda imvururu, ndetse no kuzitabira amatora ari benshi mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora.

Ibi ni bimwe mu byari bikubiye mu mahugurwa yabereye mu karere ka Rutsiro tariki 29/05/2013, ayo mahugurwa akaba yari ahuje abahagarariye  imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abakuriye amadini n’amatorero ndetse n’abahagarariye imiryango itagengwa na Leta iharanira inyungu rusange z’abaturage (sosiyete civile). Ni amahugurwa yateguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, akaba yari agamije kubasobanurira ndetse no kungurana ibitekerezo ku myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2013.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Perpetue Murekatete, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro kandi bakaba batahanye ingamba zihamye z’uko bagomba gukora ubukangurambaga cyane cyane mu gihe bitegura amatora. Ngo babashije no gusobanukirwa imyitwarire igomba kuranga abo bahagariye mu gihe cy’amatora.

Ati : “Tugiye gusobanurira abo duhagarariye uko bazashishikarira kwitabira amatora, igihe cyose tugize aho duhurira haba mu nama ,mu masoko, mu nsengero ndetse no muri za kongere, igihe tuzaba twateranye.”

Ikindi abahuguwe bagomba kubwira abo baje bahagarariye ngo ni ukubashishikariza guharanira imigenderekere myiza y’amatora, birinda imvururu n’ibihuha, ibi bikazagaragarira ku bwitabire bushimishije,  bagerera ku biro by’itora ku gihe,  kandi bakazarangwa n’isuku no gutegura neza aho amatora azabera.

Kwitonda Jean Baptiste, umukozi  ushinzwe igenamigambi muri  komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu yavuze ko hari umusaruro mwiza biteze uzaturuka muri ayo mahugurwa yateguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora  mu karere ka Rutsiro kubera ko umubare w’abayitabiriye wari munini ku buryo uwo mubare utanga icyizere ku migendekere myiza izaranga aya matora y’abadepite, kandi umubare munini w’abanyarwanda ukaba ugaragara muri  ibyo byiciro byahuguwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Latest Images

Trending Articles



Latest Images

<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>