Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ruhango: Abafashamyumvire batezweho byinshi mu migendekere myiza y’amatora

$
0
0
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu mahugurwa n’abafasha myumvire ba komisiyo y’amatora

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu mahugurwa n’abafasha myumvire ba komisiyo y’amatora

Komisiyo y’igihugu y’amatora iravuga ko yitezeho byinshi ku bafasha myumvire b’amatora ngo kuko bagiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abanyarwa amatora y’abadepite ateganyijwe kuba mumatariki ya 16/09/2013.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’uhagarariye komisiyo y’amatora mu karere ka Ruhango Richard Mugisha mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye tariki ya 23/05/2013, yahuje abafashamyumvire bakorera mu mirenge yose igize aka karere.

Mugisha avuga ko bo nk’abakozi ba komisiyo bitoroshye kugirango bashobore gusobanurira abanyarwa ibikorwa by’amatora, ariko ngo kuba bafite aba bafasha myumvire birabafasha cyane gutambutsa ubutumwa bwabo kugirango bushobore kugera ku bagomba kuzitabira amatora.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa yerekerenya n’imyeteguro y’amatora ategenyijwe muri Nzeri uyu mwaka wa 2013 abafasha myumvire bavuze ko buri gihe amahugurwa nk’aya bayobona. Ariko ngo buri uko bayakoze bagira icyo biyongera kibafasha mu gusobanurira neza abanyarwanda ibikorwa by’amatora biba biteganyijwe.

Hitimana Francois n’umufasha myumvire wa komisiyo y’amatora mu m murenge wa Kinihira, avuga ko buri uko bavuye muri iya mahugurwa ngo bimufasha kwegera abandi baturage akabasobanurira neza gahunda zose z’amatora uko ziteganijwe ndetse akanabakangurira kuzayitabira.

Muri aya mahugurwa yahawe abafasha myumvire ba komisiyo y’amatora ku rwego rw’imirenge, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yasabye aba bafasha myumvire kwitwara neza mukazi kabo bagafasha abanyarwanda kuzitabira amatora ndetse nabo ubwabo bagaharanira kwiyamamaza.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azatangira tariki ya 16/09/2013 akazasozwa tariki ya 18/09/2012

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles