Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ngoma: Abayobozi n’abavuga rikumvikana bibukijwe uruhare rwabo mu migendekere myiza y’ amatora ateganijwe

$
0
0

Abayobozi n’abavuga Abayobozi mu nzego zitandukanye  zikorera mu karere ka ngoma n’ abavuga rikumvikana bahuye n’abakozi ba komisiyo y’amatora hagamijwe kubibutsa  uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora  y’ abadepite ateganijwe mu Rwanda  muri Nzeri 2013.

Bimwe  mubyo aba bayobozi n’abavuga rikumvikana basabwe gukora  ni ugukangurira abaturage kwitabira amatora, babereka icyo ubuyobozi bwiza bitoreye bwabagejejeho,ndetse banafasha kumenya ibisabwa n’inshingano z’umuturage mu matora.

Iyi nama yahuje komisiyo y’amatora n’abavuga rikumvikana kimwe n’abayobozi mu mirenge no mu turere yabaye kuri uyu 21/05/2013 muri sale y’akarere ka Ngoma.

Nyuma yo gusobanurirwa igikorwa  cy’amatora  y’abadepite giteganijwe  muri Nzeri uyu mwaka  wa 2013, abari bitabiriye inama babonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye kuri aya matora maze nyuma yo gusobanukirwa komisiyo y’amatoa ibasaba ko ibyo bigishijwe babigeza kubaturage bose  mu midugudu.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga  Rwigamba Frank, asobanura ko kuba baratangiye iki gikorwa cyo kuzenguruka baganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye ari ukugirango bafatanye mu gutegura amatora y’abadepite ntibabyiharire nka komisiyo y’igihugu y’amatora.

Yagize ati”Nkuko biri munshingano zacu  twagirango nubwo basanzwe bumva gahunda ihari y’amatora ,tuyibasobanurire buri wese areba uruhare rwe. Nk’abantu bavuga abaturage bakabumva tuba dushaka ngo bagire amakuru nyayo ku matora ubundi bamenye uruhare rwabo mugutuma agenda neza.”

Aba bayobozi  barasabwa byinshi muri ibi bihe hitegurwa amatora y’abadepite .Muri byo harimo no gufasha abo bayobora kwima amatwi ibihuha bigamije kubayobya no kubangamira imigendekere myiza y’amatora.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe  ubukungu n’iterambere, Mupenzi George ,wafunguye ku mugaragaro ibi biganiro yasabye  abayobozi ko muri ibi bihe by’amatora icyo babona kidasanzwe  bakwihutira  kubimenyesha inzego zibakuriye.

Yabisobanuye muri aya magambo”Icyo aricyo cyose mwabona kitajyana n’ibikenewe cyangwa cyabangamira amatora  mujye muhanahana amakuru mubwire abayobozi babakuriye n’izindi nzego dukorana. “

Abayobozi batandukanye n’ abavuga rikumvikana  bongeye kwibutswa ko babwira abaturage bakikosoza kuri liste z’itora kugirango bazabashe gutora. Banabwiwe kandi ko ubu kwikosoza byoroshye kuko ngo wabikora ukoresheje telephone cyangwa internet. Aba bayobozi banahawe impapuro zigaragaza uko umuntu yakwikosoza ku liste y’itora akoresheje ikoranabuhanga rya telephone cyangwa internet.

Ibiganiro  byabaye umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kumigendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganijwe. Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko basobanukiwe byinshi kandi ko bagiye kubigeza kubo bashinzwe kugirango amatora azitabirwe kandi agende neza.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>