Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere gukora cyane byisumbuye ho kugira ngo bagere ku bukungu burambye buzatuma bigira aho gutegereza ibizabafasha biturutse ahandi.
Sembagare Samuel abwira abanyaburera ko bagomba gukora bashishikaye kugira ngo bihaze ngo kuko nta muntu Imana yaremye kugira ngo azajye atungwa n’undi.
Agira ati “…n’Imana iturema ntabwo yaturemye ngo Banyarwanda ndabaremye ngo ariko muzajya mutungwa n’amahanga…Imana yaremye umuntu mu ishuho yayo. Ntabwo yaremye Abanyamerika ku wa gatanu, abo muri Aziya ngo ibareme ku wa kane, noneho ngo Abanyarwanda ibareme wenda ku wundi munsi. Twese yaturemye dusa nayo.”
Akomeza avuga ko kuba Imana yararemye muntu mu ishusho yayo, ntawe ufite uburenganzira bwo gusabiriza cyangwa gutegereza ak’ahandi kuko kaza imvura ihise.
Agira ati “Imana yaduhaye amaboko, iduha ubwenge, iduha ubushobozi, iduha igihugu cyiza, ubutaka tureza, ahandi usanga ari ubutayu. Mureke rero dukure amaboko mu mpuzu, dukore cyane, twiteze imbere niko tuzigira, niko tuzihesha agaciro…”
Sembagae Samuel ashimira abanyaburera kuko ari abakozi cyane. Akomeza ababwira ko uko basanzwe bakora bagomba kurusha ho kugira ngo 11,5 by’igipimo cy’ubukungu cyifuzwa muri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) kizagerwe ho uko bikwiye.
Agira ati “…ndagira ngo mbasabe barushe ho. Aho gukora amasaha 10 wenda mukore 13 cyangwa 15. Mujye muraryama amasa atandatu mubyuke mwitabire akazi…niba uhinga ukwezi kumwe wakwiye kubikora mu byumweru bibiri ukaba urarangije. Niba ucuruza aho gutaha saa tatu, ugataha saa sita…ntabwo tugomba gusinzira na rimwe kugira ngo kiriya gipimo tuzakigere ho.”
Abanyaburera ni bamwe mu Banyarwanda bazwi ho gukora cyane. Abenshi mu banyaburera batunzwe n’ubuhinzi, aho bahinga ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ingano n’ibindi. Ubuhinzi bwabo barabwitabira cyane kuburyo bahinga mu gitondo na nimugoroba nta kwiganda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse n’ubw’Intara y’Amajyaruguru busaba abanyaburera kunoza ubuhinzi bwabo bahinga bagambiriye kwihaza ndetse no gusagurira amasoko.