Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ngororero: Abaturage barashishikarizwa kwibaruza kurutonde rw’abatora

$
0
0

Mu gihe mu Rwanda twitegura amatora y’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, azaba muri nzeri uyu mwaka, komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Ngororero irasaba abaturage bose kwibaruza kuri lisiti y’itora kuko abazacikanwa batazemererwa kujya kumugereka.

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu karere ka Ngororero madamu Beatrice Mukabera akaba asaba inzego zose zegereye abaturage ndetse n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora kwihutisha igikorwa cyo kwandika abatanditse kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Zimwe mumbogamizi Mukabera agaragaza zikigaragara mukarere ka Ngororero ni umubare munini w’abanyeshuli batarafata indangamuntu kandi bagejeje igihe cyo gutora, hamwe n’abaturage batarahabwa ibyangombwa bisabwa mugutora (ikarita ndangamuntu) nk’abahungutse, abafunguwe bakatiwe n’inkiko n’abandi.

Beatrice Mukabera, umuhuzabikorwa wa KIA Ngororero

Beatrice Mukabera, umuhuzabikorwa wa KIA Ngororero

Mu rwego rwo gukuraho izo nzitizi, abayobozi bafite abaturage bataruzuza ibyo byangombwa bakaba basabwa gukorana n’abakorerabushake ba KIA (Komisiyo y’Igihugu y’Amatora) maze bakabrura abo bantu, mugihe akarere nako kiyemeje ubuvugizi mukigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu kugira ngo gahunda yo gufotora no gutanga indangamuntu yihutishwe.

Indi mbogamizi nayo Mukabera avuga ko bagiye gukemura byihuse ni ukuzuza umubare w’inteko y’abatora munzego zihariye nk’urwego rw’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, kuko usanga hari bamwe mubateganywa n’itegeko ko batora ariko bakaba batakiboneka munzego batorewe.

Kubirebana n’abadepite b’abagore, Mukabera yishimira ko inteko itora yongerewe kuva mumudugudu kugera kurwego rw’igihugu. Intara y’Iburengerazuba izahagararirwa n’abadepite 6 batorwa n’abaturage bose n’badepite 4 b’abagore, ndetse ikaba izanatanga abakandida kumyanya y’urubyiruko n’abafite ubumuga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero Mazimpaka Emmanuel akaba asaba abanyengororero kugira ubushake bwo kwiyamamaza no gukangurira abo baziho ubushobozi kutitinya kugira ngo akarere kazabone abadepite bakavukamo.

Amatora azatangira kuwa 16 Nzeri ahazatorwa abadepite 53 mugihugu hose, kuwa 17 nzeri hatorwe abadepite b’abagore, kuwa 18 hatorwe abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abafite ubumuga. Abantu bemerewe kuzatorera kumugereka ni abanyamakuru n’abari mugikorwa cyo gutoresha gusa, abandi bakababa basabwa kwibaruza aho batuye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles