Mu nama y’umutekano yabereye mu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba kuri uyu wa kane 09/08/2012, umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke, Bahizi Charles, yasabye abaturage b’uyu murenge kugirana imikoranire myiza n’ubuyobozi bwabo, ngo kuko ari byo bizatuma bagera ku iterambere.
Umuyobozi w’akarere wungirije yasabye abaturage kwicisha bugufi imbere ya bangenzi babo n’imbere y’abayobozi, abayobozi nabo bakaba basabwe gutega amatwi abaturage biyoroheje.
Bahizi yagize ati: “Hakwiye kubaho imikoranire myiza ku nzego zose kugira ngo habeho imiyoborere myiza, umuturage ahabwe serivisi akeneye kandi neza”.
Yasabye abayobozi ko mu gihe badashoboye gufasha abaturage mu byo baje kubasaba bajya babagira inama z’aho bajya kubariza ubufasha.
Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage b’umurenge wa Macuba kwirinda icyatuma u Rwanda rwongera kugwa mu bibazo nk’ibyo rwanyuzemo birinda amacakubiri ayo ariyo yose, no kwirinda amakimbirane mu miryango no mu baturanyi.
Gutunga agatoki abantu bashaka guhungabanya umutekano baha amakuru inzego z’umutekano n’iz’ibanze nabwo ni bumwe mu butumwa aba baturage bahawe basabwa kurushaho kuwushyigikira.
Aba baturage kandi banasabwe kubahiriza gahunda za leta zirimo gutura mu midugudu, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kunoza ubuhinzi no kuzatanga amakuru nyayo mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rizakorwa ku nshuro ya kane muri uku kwezi kwa munani,2012.
Google+