Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye inkambi y’abahoze abarwanyi muri M 23 bari I Ngoma

$
0
0

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye  inkambi y’abahoze abarwanyi muri M 23 bari I Ngoma

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi banyapolitiki basuye inkambi y’abahoze ari abarwanyi muri M23, mugihe u Rwanda runyomoza ibitangazamakuru mpuzamahanga biherutse gutangaza ko hari bamwe muri aba basirikare basubiye kurwana muri Congo.

 

Aba bashyitsi b’abanyapolitike basuye iyi nkambi y’abahoze ari abarwanyi muri M23 igice cya Runiga, bari bayobowe na minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibibazo by’impunzi.

 

Nkuko minisitiri w’ibiza no Guscyura impunzi ,Mukantabana Seraphine yabitangaje ngo uku gusura iyi nkambi byatumye amakuru amwe n’amwe y’ikinyoma ko ingabo za M23 za Runiga zasubiye kurwana muri Congo ari ibinyoma.

 

Yagize ati ”Nta muntu n’umwe muri aba bahoze ari abasirikare bahungiye mu Rwanda wigeze uva aha,mwabiboneye na Runiga mwamubonye kandi baravuze ngo yasubiyeyo, Abakwirakwiza ibyo bihuha ni abashaka gusiga isura mbi u Rwanda muruhando mpuzamahanga.”

 

Minisitiri akomeza avuga ko u Rwanda rushyigikiye ko amahoro aboneka mu karere bityo ko rutareka abantu batera igihugu bavuye mu Rwanda.

 

Ikindi ngo ni uko abahoze ari abarwanyi  muri M23 bahungiye mu Rwanda ubu bamaze kwamburwa intwaro ndetse n’imyenda ya gisirikare ubu bakaba baramaze gusinya amasezerano avuga ko baretse ibikorwa bya gisirikare.

 

Abagera kuri 682 nibo bari muri iyi nkambi iri mu karere ka Ngoma. Nkuko bagiye babyivugira ngo ubuzima bariho ntabwo ari bubi ngo ariko hari igikwiye kongerwa.

 

Umwe muri bo yagize ati” Tubona tubayeho neza ugereranije n’ubuzima bw’ubuhunzi. ntitubayeho nkuko twaba turi iwacu ariko nanone ntabwo umuntu yavuga ko tuayeho nabi.”

 

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi avuga kukibazo cy’uko aba bantu babayeho,ngo ubu u Rwanda nirwo rubamenyera imibereho bityo anasaba ibindi bihugu kuba byafasha u Rwanda mu kubafasha ubuzima bwabo.Yavuze ko mubushobozi bw’igihugu bubabonera ibigori n’ibishyimbo.

 

Aba bantu uko ari 682 bari abanyapolitike,abahoze ari abasirikare ari nawo mubare minini urimo ndetse n’abagore batatu bari abanyapolitike.

 

Nyuma yo gusinya amsezerano y’uko baretse ibikorwa bya gisirikare, ubu bahawe amezi ari hagati y’ abiri n’atanu ngo hagenzurwe niba koko ibyo basinyiye byabavuye ku mutima ubundi babone kwitwa impunzi babe banakwaka kujya aho bashaka kwaka ubuhungiro.

 

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari basuye iyi nkambi y’impunzi bahise batangaza ko nyuma yo kureba ubuzima bw’aba bantu bagiye kubimenyesha ibihugu bahagarariye ngo bibe byagira icyo bikora bifashe u Rwanda gutunga abo bantu.

 

Impunzi zisanzwe zitari abasirikare zahungiye mu Rwanda zivuye muri RDC, zahitaga zijyanwa munkambi ziri Kigeme n’ahandi mu Rwanda.

 

Abahunze ari abasirikare kuruhande rwa Runiga ubwo umutwe urwanya leta ya RDC wacikagamo ibice bibili (igice cyiyobowe na General Makenga ndetse n’ikiyobowe na Runiga) bo bahise bajyanwa munkambi iri I Ngoma muntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda kure y’igihugu bavuyemo nkuko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>