Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Ibiyobyabwenge ntiturabigeza ku mbibi neza ngo tubyambutse imipaka, ariko birimo biragenda bigendesha umugongo – Bishop Bilindabagabo

$
0
0

Ibiyobyabwenge ntiturabigeza ku mbibi neza ngo tubyambutse imipaka, ariko birimo biragenda bigendesha umugongo – Bishop BilindabagaboUmushumba wa diyoseze EAR Gahini akaba n’umwe mu bagize komite y’ijisho ry’umuturanyi igamije kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda, Bishop Alexis Bilindabagabo, avuga ko ibiyobyabwenge biri mu nzira yo gucika burundu mu Rwanda n’ubwo bitaragezwa ku ndunduro ya byo.

Agira ati “Ibiyobyabwenge birimo biragenda bigendesha umugongo, turagenda tubisunika tubisunika, ntibiragera ku mbibi neza ngo tubyambutse umupaka, ariko turagenda tubisunika. Aho habaye ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, abakorerabushake n’amadini usanga intambwe ikomeye cyane yaratewe, ababicuruza bagiye bacika intege”

N’ubwo Bishop Bilindabagabo avuga ko ibiyobyebwenge biri gusunikwa byerekezwa hanze y’imipaka y’u Rwanda kandi hakaba hari intambwe ishimishije, ntabwo agaragaza ikigereranyo cy’uko bihagaze mu Rwanda nyuma y’amezi icumi gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi itangiye mu Rwanda.

Ati “Kujanisha biragoye kuko birasaba kugira ngo negeranye, ubu turimo turagerageza kwegeranya ibituruka hirya no hino, biragoye rero. Hari hamwe usanga biri hejuru cyane bigeze nko muri 70%, hakaba ahandi usanga bikiri hasi bitewe n’abakorera bushake bagiyeyo n’abayobozi bagiye bafatanya”

Gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ari na yo yari yashyizweho mu rwego rwo guhashya burundu ibiyobyabwenge yatangiye mu kwezi kwa 06/2012. Byari biteganyijwe ko mu mezi atandutu uhereye icyo gihe ibiyobyabwenge bigomba guhashywa burundu mu Rwanda, ababikoresha n’ababicuruza bagashyirirwaho ibihano bikomeye.

Tariki 01/08/2012 mu nama yahuje abayobozi b’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa ba ko mu iterambere, Bishop Bilindabagabo yavuze ko guhashya ibiyobyabwenge burundu bitagoranye kuko “ababicuruza nta mbunda cyangwa izindi mbaraga bafite zatuma badahagarikwa”

Yasabaye buri wese mu karere ka Kayonza kugaragaza ubushake, anasaba ko ibiyobyabwenge byaba bitakibarizwa muri ako karere bitarenze ukwezi kwa 10/2012 bitewe n’uko ako karere “gafite amahirwe yo kugira abantu bari muri komite yashinzwe kurandura ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu” nk’uko yabivugiye muri iyo nama yo ku itariki 01/08/2012.

Mu karere ka Kayonza by’umwihariko bahise batangira gukora ibiganiro by’ubukangurambaga ku biyobyabwenge, hanifashishwa ibiterane by’amasengesho mu rwego rwo gusengera abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo babireke.

Hari abagiye batura bakemera kubivamo bakanabatizwa, ariko hari n’abinangiye bagikomeje gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwo ibyo biganiro n’ibiterane by’amasengesho byabakanguriraga kubireka byakozwe.

Igihe cyari cyagenwe cyo guhashya ibiyobyabwenge mu Rwanda kimaze kurengaho amezi agera kuri ane. Kuba hari ahakigaragara ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, ahanini ngo biterwa n’imbogamizi yo kubura amafaranga ahagije nk’uko Bishop Bilindabagabo abivuga.

Avuga ko kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu bisaba amahugurwa kandi abantu bakigishwa neza kugeza bamenye ububi bwa byo, kandi bakiyumvisha neza ko ibiyobyabwenge bishobora gucibwa mu Rwanda.

Yongeraho ko ikigamijwe muri gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi ari ugahangana n’abacuruza ibiyobyabwenge kuko abana bo bagerwaho n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko baba bashutswe. Ben’icyaha gikomeye ni ababicuruza kuko ni bo babifitemo inyungu, ijisho riragenda ribabona kandi ribasunika nk’uko Bishop Bilindabagabo abyemeza.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3624

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>